Umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, washize hanze impamvu zituma utapfa kuva muri Bunagagana, nyuma y’amezi ane yarawambuye ingabo za Leta ya DRC.
N’ubwo Abategetsi batandukanye n’Abayobozi b’Ingabo muri DR Congo bakomeje gusaba umutwe wa M23 kuva muri bunagana ari nako badahwema kuvuga ko bari kuwigira amayeri yo kuwuhashya no kuwirukana muri uwo Mujyi, Abayobozi ba M23 bo bavuga ko badateze kuhava uko byagenda kose.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuwa 12 Ukwakira 2022, Lawrence Kanyuka Umuvugizi wa M23 mubya politiki, yabajijwe ku kibazo cy’uko M23 ishobora kuva muri Bunagana maze asubiza ko ibyo bitapfa gushoboka.
Yakomeje avuga ko benshi mu barwanyi ba M23 nawe ubwe Bunagagana ari Gakondo yabo ngo kuko ariho bavukiye, bakahakurira kandi bakaba bahafite n’imiryango myinshi batapfa gutererana bityo ko batasubira kuba impunzi mum mahanga kandi baragize amahirwe yo kugera muri gakondo yabo.
Yagize ati:” Ntago M23 yapfa kuva muri Bunagana kuko benshi mu bayigize nanjye ubwanjye ari gakondo yacu. Aha niho twavukiye, turahakurira. Hari Ababyeyi bacu, ba Sogokuru bacu, , Bashiki bacu, bakuru bacu,ba data wacu ,muri make tuhafite umuryango mugari. Ntago twapfa kuva iwacu rero ngo dusubire mu buhungiro.”
Lawrence Kanyuka, yavuze ko kugirango M23 yemere kuva muri Bunagana isubire mu bugenzuzi bwa Leta ya DR Congo ,ari uko Ubutegetsi bw’iki gihugu bwashiraho gahunda yo gucyura impunzi z‘Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bahungiye mu bihugu bitandukanye nk’u Rwanda, Uganda, Kenya, Burundi, Tanzaniya n’ahandi bahunga ubwicanyi, ihohoterwa n’ivangura bakorerwaga n’andi moko y’Abanyekongo Ubutegetsi burebera kandi bubishigikiye.
Ikindi, ngo n’uko Ubutgetsi bwa DRC bwakwemera kubahiriza amasezerano bwagiranye na M23 mu mwaka wa 2013 kandi ntibwibagirwe ingingo yo gushyira abarwanyi ba M23 mu Ngabo za Leta ,bitaba ibyo ngo M23 ntiteze kuva muri Bunagana n’utundi duce yamaze kwigarurira muri Teritwari ya Rutshuru ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

HATEGEKIMANA Claude
Rwandatrbune.com