Umutwe wa M23 wagize icyo uvuga ku bamaze iminsi bemeza ko Abarwanyi bawo, bari mu myiteguro yo gufata Umujyi wa Goma ndetse ko ubu bageze mu birometero 40 hafi y’uwo Mujyi.
Guhera tariki ya 17 Ukwakira 2022 ,abaturage batuye mu duce twa Ngugo na Gikeri twa Gurupoma ya Rugari Teritwari ya Rutshuru y’ Intara ya Kivu y’Amajyaruguru , baherutse gutabaza abategetsi ba DRC n’Ingabo za FARDC babasaba gukaza umutekano muri utwo duce, ngo kuko bari bamaze iminsi bari kubona urujya n’uruza rw’Abarwanyi ba M23 muri utwo duce turi mu birometero 40 gusa uvuye mu Mujyi wa Goma. Aba baturage bavugaga ko bigaragara ko nta kindi aba barwanyi ba M23 bagamije, atari ugusatira umujyi wa Goma bagamije kuwugabaho ibitero no kuwigarurira.
Twashatse kumenya icyo umutwe wa M23 ubivuga ho, maze tuvugana na Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare ,wasubije ko ababonye abarwanyi ba M23 muri urwo rujya n’uruza bagakeka ko bigamije gusatira umujyi wa Goma, baguye mu rujijo kuko M23 ifite ibirindiro by’ingenzi ahantu hagera kuri hane hatandukanye muri Rutshuru bityo ko abo barwanyi ariho baba bari kujya.
Yagize ati:”Abavuga gutyo baguye mu rujijo. Dufite uduce twigenzi tugera kuri tune twashinzemo ibirindiro byacu bikomeye nk’amayeri y’intambara.Turi kuri Visoke, Karisimbi,Nyiragongo na Mikeno aho ni ahantu twahisemo gushinga ibirindiro byacu bikoyeme kugirango hadufasha kujyenzura neza urugamba.Abo barwanyi bacu bavugwaho gusatira umujyi wa Goma, niho baba bari kwerekeza abandi bakikanga ko turi kwerekeza muri Goma.”
N’ubwo bimeze gutyo ariko, M23 iheruka gutangaza ko idashishikajwe no kwigarurira ibindi bice ahubwo ko icyo yifuza ari ibiganiro bigamije amahoro,ariko ko bamaze iminsi babona FARDC ifatanyije na FDLR n’imitwe ya Mai Mai itandukanye bari mu myiteguro yo kugaba ibitero mu bice bigenzurwa na M23.
Abayobozi ba M23, bongeyeho ko FARDC nigerageza kubagabaho ibitero, M23 izasubizanya ubukana byaba ngombwa ikabakurikirana kugeza mu duce bakoresha bapanga ibitero byo kuyigabaho ndetse nabyo ikaba ishobora kubyigarurira kuko ifite ubwo bushobozi.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Afande Willy Ngoma, aya makru utanze ntabwo bajya bayatanga mu gisirikare. Bashobora kurara babateye! Kila kitu ni siri!
Ubu ubabwiye aho mufite ibirindiro. Afande yariguhakana ko abo barwanyi atari ababo. Cga ko gahunda ibagenza ari ibanga rya gisirikare ariko gutera Goma atari byo.
Ntanikigaragaza ko ibyo Willy Ngoma yavuze ari ukuri.
Ntanikigaragaza ko ibyo Willy Ngoma yavuze ari ukuri.