Umutwe w’inyeshyamba wa M23 watangaje impamvu wambuye FARDC n’ihuriro bafatanije urugamba, Mushaki, ndetse bakabimura mu birindiro bamwe muri bo bari barimo.
Ni ibintu byatangajwe n’umuvugizi w’izi nyeshyamba Lawrence Kanyuka ubwo yabitangazaga k’urukuta rwe rwa X, avuga ko bambuye ririya huriro ry’ingabo za DCR, barimo Ingabo z’u Burundi, FARDC, FDLR, Wagner na Wazalendo, ngo kubera ko bari bakomeje kugira urugomo rubi rwo guhohotera abaturage ahanini abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Uyu muvugizi yatangaje ko batashoboraga kwihanganira kubona iri huriro riri guhohotera abaturage kandi aricyo cyabahagurukije, kugira ngo baze kubacungira umutekano, bityo rero abasirikare ba ARC/M23, bahise bahaguruka kugira ngo batabare.
Uyu muvugizi yahise anahamya ko kuri ubu bagenzura umujyi wose wa Mushaki n’inkengero zayo.
Agira ati: “Rwose twahise dutora imbunda turabarwanya ubu turagenzura Mushaki n’inkengero zoyo.”
Amakuru amaze kumenyekana ni uko ingabo z’u Burundi zagabye igitero mu masaha y’ijoro, ku birindiro by’izi nyeshyamba muri Kabati na Ruvunda,muri teritware ya Masisi, ndetse bakaba banahatakarije cyane byatumye abasigaye biroha mu basivire kugirango bihorere.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com