Umutwe wa M23 wemeje ko mu mirwano imaze iminsi itatu ibahanganishije n’ingabo za Leta FARDC ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura , yafashe intwaro nyinshi .
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com kuri uyu wa 22 Ukwakira 2022, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare yatangaje ko FARDC ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura ,ari bo babanje kubagabaho igitero, ariko ko ubu M23 yibitseho intwaro nyinhi kandi zikomeye yabambuye FARDC kuva imirwano yongeye kubura ndetse ko mu minsi mike M23 iraza kuzeraka itangazamakuru.
yakomeje avuga ko atari izi ntwaro gusa uhubwo ko n’abasirikare benshi ba FARDC bari kugwa muri iyi mirwano.
Yagize ati: FARDC nta gisirikare kiyirimo, nibo babanje kutugaba ho igitero bafatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura, ariko twabambuye intwaro nyinshi cyane kandi bari no gupfusha abasirikare benshi. izo ntwaro turaza kuzereka itangazamakuru mu minsi micye cyane.”
Kuwa 19 Ukwakira 2022, nibwo igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC gifatanyije n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR ,bagabye igitero ku mutwe wa M23 mu gace ka Rangira muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Muri iyo mirwano, FARDC yifashishije intwaro ziremereye harimo n’izirasirwa kure yarashe mu birindiro bya M23 biri muri ako gace.
Amakuru akomeza avuga ko M23 yagerageje kwirwanaho ndetse nyuma y’umunsi umwe iyo imirwano itangiye, Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare atangaza ko FARDC bari kuyisubiza inyuma.
Si ubwambere M23 yambura FARDC intwaro kuko kuwa 18 Nzeri 2022, Umutwe wa M23 wateze igico imodoka ya FARDC yari itwaye itwaro izijyanyeku birindiro bya FARDC biri mu mujyi wa Rutshuru, abasirikare ba FARDC babonye ko M23 yabateze, bahise basohoka mu modoka biruka n’amaguru abandi bafatwa mpiri n’itwaro bari bajyemuye.
Ni kenshi Ubuyobozi bwa FARDC bwakunze gushinja u Rwanda guha ibikoresho umutwe wa M23, ariko uno mutwe wo M23 ukemeza ko umuterankunga wayo mukuru ari FARDC.
Kugeza Ubu imirwano iracyakomeje, ariko M23 ivuga ko ariyo iri kwegukana intsinzi nyuma yo kwambura FARDC intwaro nyinshi.
Hari hashize igihe impande zombi zaratanze agahenge , ndetse FARDC ikaba yari iheruka kuvuga ko ibitero kuri M23 yabihagaritse bitewe n’uko itegereje umwanzuro w’ibihugu bigize umuryango wa EAC ugamije kuzana amahoro arambye mu burasirazuba bwa DRC.
umva hano uko Maj Willy Ngoma abivuga
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Piga adui na umu charge!!! M23?
Ndabakurikira 5/5
RT muribanziriza mukanikurikira.