Umutwe wa M23 watangaje ko Ubutegetsi bwa Kinshasa, bukomeje kugaragaza ko budashaka ibiganiro ahubwo bukaba burimo gukusanya ingabo za FARDC , FDLR n’imitwe itandukanye ya Mai Mai , hamwe n’ibikoresho byinshi by’intambara mu rwego rwo kwitegura kuyigabaho ibitero.
Ni itangazo ryasohowe na Lawrence Kanyuka umuvugizi wa M23 mubya politiki ku munsi wejo Tariki ya 14 Ukwakira 2022 ,nyuma y’ikiganiro Serge Tshibangu intumwa idasanzwe ya Perezida Felix Tshisekedi mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba(EAC)) yagiranye na Radiyo Okapi ku wa Kane tariki ya 13 Ukwakira 2022.
Muri Iki kiganiro ,Serge Tshibangu yavuze ko Guverinoma ya DR Congo idateze kwicarana n’Umutwe wa M23 ngo bagirane ibiganiro, ngo kuko bawufata nk’Umutwe witerabwoba umaze amezi ane warashimuse Umjyi wa Bunagana ndetse ukaba waranze kuwuvamo nk’uko wabisabwe .
Nyuma y’umunsi umwe gusa Serge Tshibangu avuze aya Magambo, ejo kuwa gatanu Tariki ya 14 Ukwakira 2022, Umuvugizi wa M23 mubya Politiki Lawrence Kanyuka yahise avuga ko M23 idashobora kwihanganira imvugo nk’izo ndetse ko bigaragara ko gahunda y’ibiganiro M23 yakomeje gushyira imbere no gusaba Ubutegetsi bwa DR Congo mu rwego rwo guhoshya amakimbirane , butiteguye kuyishyira mu bikorwa ahubwo ko bisa nkaho bwayisuzuguye.
Yakomeje avuga ko ubu M23 ifite amakuru y’uko FARDC iri gukusanya abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR n’imitwe ya Mai Mai itandukanye , n’ibikoresho by’intambara byinshi mu rwego rwo kwitegura kuyigabaho ibitero mu duce igenzura.
M23 ivuga ko mu gihe Ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kwanga ibiganiro ahubwo bukaba buri gutegura intambara, M23 ishobora kuzasubizanya ubukana ndetse ikaba yahita itangiza intambara yeruye kuri DRC.
Yongeye ho ko intambara M23 izatangiza, izarwanwa kinyamwuga n’ ubuhanga buhanitse k’uburyo Ubutegetsi bwa DR Congo butazabasha kuyikura imbere.
Yagize ati:” Ubutegetsi bwa Kinshasa bwananiwe guhagarika urwango bafitiye Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda n’imvugo z’urwango, hakiyongera ho kuba bwarananiwe kugarura amahoro n’umutekano muri Butembo,Kwamouth,Beni,Ituri,Masisi, Minembwe n’ahandi , ahubwo bwahisemo kwibanda mu kurwanya M23 bwifashishije imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, Mai Mai Nyatura, ACPLS,CODECO .
Ubu turimo kubona bohereza intwaro n’imitwe y’ingabo nyinshi yisunga ibirindiro bya FARDC byegereye ibirindiro byacu.
Ndagirango mbamenyeshe ko M23 izasubizanya ubukana, kandi igatangiza intambara yeruye kuri DRC ititaye kuri izo ngabo uko zaba zimeze kose.
tuzarwana kinyamwuga kandi twiteguye kurinda abaturage bacu.”
Yarangije avuga ko M23 yari yahisemo inzira y’Ibiganiro nk’umuti wo gukemura ikibazo mu mahoro nk’uko biheruka kugarukwaho n’umunyamabanga mukuru wa ONU, Abayobozi b’Ibihugu bigize umuryango wa EAC n’Ubumwe bw’Afurika, ariko ko niba Ubutegetsi bwa DRC bukomeje kwinangira, bukaba bwarahisemo Intambara M23 nayo igiye kuyirwana mu buryo bweruye nta guhenda henda.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com