Uyu mutwe w’inyeshyamba watangaje ko ingabo za Leta ya Congo FARDC hamwe n’imitwe y’inyeshyamba bafatanya mu kurwanya M23, babagabye ho igitero simusiga ndetse bakigarurira ibice bitandukanye uyu mutwe wagenzuraga.
Mu butumwa buto bwacishijwe k’urukuta rwe rwa X umuyobozi w’uyu mutwe w’inyeshyamba Bertrand Bisimwa, yatangaje ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 04 Ukwakira sa Kumi n’igice ingabo za Leta FARDC hamwe n’abo bafatanya bose babagabyeho igitero simusiga kikibasira mu bice bitandukanye.
Iki gitero cyibasiye cyane uduce twaTebero, Katovu, Kilorirwe, Nturo, Burungu ndetse n’uduce tumwe twa Rujebeshi. Ibi kandi byatumye uyu mutwe w’inyeshyamba utakaza uduce tugera kuri 5 twagenzurwaga nawo.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru intambara yari igikomeje, ndetse nK’uko isoko y’amakuru ya Rwanda Tribune iri mu gace ka Tebero yabitangaje ngo inyeshyamba za Nyatura Abazungu nazo ziri kugenda zerekeza ku musozi wa Kichanga.
Isoko y’amakuru ya Rwanda Tribunda yindi iri mu gace ka Muyange nayo yatangaje ko APCLS na PARECO nabo bari kwerekeza ku nturo kugira ngo bahure n’abaturutse za Kalenga.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune
M23 mureke kwerekeza ingufu ahantu hamwe, namwe muhaguruke mupanuwe ahantu hose na Goma mutayiretse niho bari bucanganyikirwe mubirukankane hose. Sino nimubareka bagakomeza kubarundira hamwe muratakaza majeruhi mingi