Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wongeye kwisubiza ibice bimwe na bimwe wari wararekuye byo muri Teritwariya Rutshuru nk’uko uyu mutwe w’inyeshyamba umaze iminsi ubivuga ko igihe cyose Leta ya Congo izakomeza kutemera ibiganiro, ahubwo igakomeza k’uwuteza Wazalendo ko nayo izirwanaho.
Guverinoma ya Congo yakomeje kwanga imishyikirano n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, ahubwo igakomeza kuwushotora, ibateza imitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro yishyize hamwe ikibumbira mu cyiswe Wazalendo
Uyu mutwe wigaruriye ibyo bice mu murwano yabaye kuri uyu wa mbere, mu masaha ya mu gitondo, ni imirwano yahuzaga Imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Guverinoma ya Congo, aho bivugwa ko barimo bahangana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Imboni yacu iri muri ako gace itubwiye ko, iyo mirwano yaberaga muri Gurupoma ya Busanza, muri Teritwari ya Rutshuru, itubwiye ko humvikanye imbunda ziremereye, ariko ko iyo mirwano yamaze akanya gato.
Aya makuru akomeze avuga ko inyeshyamba za M23 zigera muri magana ane (400) ko zamaze kwambuka ahitwa Kitagoma ubu zikaba ziri kugenzura uduce twa Shinda, Rugarama, Kinyana, Kabarodi na ka kondo.
Ubwo twandikaga iyi nkuru Sosiyete sivile ndetse na FARDC ntacyo bari bagatangaza kuri aya makuru, aya makuru kandi yemejwe n’abaturage baturiye uduce two mu burasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.
K’Umunsiw’ejo imirwano yahanganishije M23 na Wazalendo yabereye muri Teritwari ya Masisisi, Gurupoma ya Bashali.
Umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba wa M23, mu bya Politiki Canisius Munyarugerero yakomeje avugako batazaterwa ngo babure kwitabara.
Uwineza Adeline