Umuvugizi w’Umutwe w’Inyeshyamba wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka, akoresheje urukuta rwe rwa X yashyize hanze inyandiko ziburira imiryango itandukanye ko ingaruka ziri bube ku rugamba bahanganyemo na FARDC n’abambari babo ko ziri bubarwe ku Ngabo za EACRF zo mu gihugu cy’u Burundi.
Kanyuka yavuze ibi nyuma y’uko bashinja Ingabo z’u Burundi zo muri EACRF, kwifatanya na FARDC na Wazalendo kandi bizwi ko zaje mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazu bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, atangaza ko bibabaje.
Ibi bikaba byatumye Umuvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka amenyesha abagize Akarere baherereyemo, ubumwe bw’Abanye Congo muri rusange, umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba(EAC) n’Imiryango, mpuzamahanga ko ingaruka ziribuze kuba k’urugamba zigomba kubarwa ku basirikare ba EACRF bakomoka mu gihugu cy’u Burundi.
Uyu muvugizi yakomeje avuga ko bafite ibihamya ko Ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano bw’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba (EAC), zamaze kwifatanya n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kurwanya Abaturage n’Inyeshyamba za M23.
Yongeyeho ko Ingabo z’u Burundi zagaragaye ziri kurasa ibirindiro bya M23 n’ahatuwe n’abaturage. Babikora kubufatatanye n’Ingabo za FARDC n’abambari babo FDLR, WAGNER na WAZALENDO.
Lawrence Kanyuka yasoje avuga ko M23 izakomeza kwirwanaho no kurinda abaturage n’ibyabo.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com