Umuvugizi w’umutwe wa M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa bamwe mu Banyekongo bikomeje kubera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bigaragaza neza ko uyu mutwe ufite impamvu yumvikana ituma urwana, ugasaba Abanyekongo bose kuwuyoboka.
Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter, agendeye ku bundi butumwa bw’amashusho bwatanzwe n’umuryango urwanya akarengane gakomeje kugaragara muri Congo.
Ni amashusho yagaragajwe y’umwe mu baharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu muri Congo, wavuze ko kuva muri Kamena umwaka ushize, habarwa abaturage barenga ibihumbi bibiri (2 000) bamaze kwicwa.
Uyu watangaga ubutumwa muri aya mashusho, yavuze ko ikibabaje ari uko izo nzirakarengane zicwa kandi ubutegetsi bwa Congo bugakomeza kurebera, ndetse bukaba bunahagarikiye ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Lawrence Kanyuka, wasangije abantu kuri Twitter ubu butumwa bw’amashusho, yavuze ko abantu nibareba aya mashusho, biza kubaha ishusho y’impamvu umutwe wa M23 urwana.
Yagize ati “Ndabasabye murebe aya mashusho, arabafasha gusobanukirwa ko intambara ya M23 ifite impamvu yumvikana, ndasaba rero Abanyekongo bose kuyoboka M23 kugira ngo twese hamwe dushobore gushakira amahoro Igihugu cyacu ndetse no guha uburenganzira abaturage bose.”
Yatangaje ibi mu gihe imitwe inyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kugaragara mu bikorwa by’urugomo n’ubwicanyi, bukorerwa bamwe mu Banyekongo biganjemo abavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.
RWANDATRIBUNE.COM