Hari gutunganywa indege esheshatu zigamije kumaraho umutwe wa M23, nk’uko byatanzwemo komande na leta ya Congo.
Igihugu cya Georgia cyahawe komande yo kongerera ubushobozi indege zigomba kwifashishwa mu kumaraho umutwe wa M23 nk’uko byatangajwe na Africa intelligence.
Ubushobozi bugomba kongererwa izi ndige ni ubwo gutuma zitinda mu kirere Kandi zikarasa kure nta mbogamizi zigize ngo kuburyo zigomba guhashya M23 mu gihe gito cyane.
Kuri ubu izi ndege zageze muri Georgia aho zatangiwe komande, kugeza we muri rurwe 2024, ubwo zigomba kuba zaragarutse muri RDC kugira ngo zikoreshwane umurimo zizaba zigenewe muri icyo gihe.
Indege ziri kongererwa ubushobozi ni kajugujugu enye ndetse n’izindi ebyiri zo mu bwoko bwa Sukhoi Su- 25UB, ziteganijwe kuba zageze muri RDC mbere ya werurwe kugirango hategurwe uko zizakoreshwa.
Ibi byose bikaba ari imyiteguro RDC ifite kuri M23 mu gihe bari mu gahenge k’ibyimweru 2 byo kuba bahagaritse intambara ingabo za Congo FARDC zari zihanganyemo na M23, nyuma y’uko impande zombi zabisabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune.com