Kuri uyu wa 12 Nyakanga 2022 ubwo bari mu nama na Girbert Kabanda Minisiritiri w’Ingabo za Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu murwa Mukuru Kinshasa yari igamije gusuzuma no kwiga ku bibazo by’umutekano muke bikomeje gufata indi Ntera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Abadepite bahagarariye agace ka Beni, Butembo na Lubero banenze ndete banagaya uburyo Igisirikare cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC gikomeje kunanirwa guhashya umutwe wa M23 umaze ukwezi kose warigaruriye agace ka Bunagana.
Aba badepite kandi babwiye Minisitiri w’Ingabo za FARDC ko batewe impungenge no kubona Ingabo zabo zikomeza gutakaza uduce zagenzuraga tukagwa mu maboko y’umutwe wa M23 bahanganye mu gihe bo babona ko FARDC ifite intwaro zose zishoboka n’abasirikare byagakwiye kuba bibashoboza gutsinda umutwe wa M23 mu buryo bwihuse. Baribaza M23 ikomeje kunanirana ahubwo FARDC ikaba iri kugenda iva mu duce yagenzuraga .
Si M23 bakomojeho gusa kuko banagaragarije Minisitiri w’Ingabo amakenga y’uburyo FARDC yananiwe kwirukana umutwe wa ADF umaze igihe wica , ushimuta ndetse unasahura imitungo y’abaturage mu gace ka beni n’ahandi.
Twibutse ko atari aba badepite bonyine banenze FARDC kuko na Julier Paluku wahoze ari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yatangaje ko kuba Leta ya DR Congo yemera ibiganiro bya Luanda ari uko FARDC yananiwe kurwanya M23 ahubwo ikaba yaremeye ubuhobozi bwayo.
Hategekimana Claude
nibagarure FAZ noneho niba babona ariyo yashobora M23 cyangwa se bakore ikindi gisirikare nkuko FAYULU abivuga.
indiscipline yabakongomana iri mu maraso yabo ntabwo wayibakuramo.
bizasaba ubutegetsi bukomeye bubakanda bakajya ku murongo naho ubundi kuba buri kenyeji wese ashobofra kunenga ibyemezo byafatiwe mu nzego zo hejuru kandi izo nzego zikabyemera nyamara ziba zabifashe zishingiye ku makuru abaturage badashobora kugeraho, kaba ari akavuyo karangira karimbuye izo nzego
Bakwemeye ibiganiro na M23 bakareba ko ikibazo kitazakemuka!? Ibyo kwibwira ngo FARDC ngo izakubita M23 byo ntabwo mbibona hafi aha kuko bo bagaragaje icyo bashaka kandi cyoroshye cyane.