Umutwe wa M23 urashinja igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kujyana ku gahato abaturage mu nkambi y’impunzi ya Kanyaruchinya.
Binyuze mu itangazo uyu mutwe wasohoye none kuwa Gatatu tariki ya 16 Ugushyingo 2022 Umuvugizi w’Ishami rya Politiki muri M23 Lawrence Kanyuka avuga ko Ingabo z’uyu mutwe zikomeje gukora iyo bwabaga zirinda abaturage ibitero by’igisirikare cya FARDC cyihuje n’imitwe y’inyeshyamba ya FDLR, Mai Mai Nyatura, ACPLS n’indi mitwe myinshi y’aba Mai Mai.
Iri tangazo rikomeza rishimangira ko abaturage batuye mu bice FARDC igenda ihunga ivamo ibatwara bunyago ,aho bakusanyirizwa mu nkambi ya Kanyaruchinya mu buzima bubi kandi aho babakuye ari amahoro.
M23 yemeza ko mu mirwano yabaye uyu munsi kuwa Gatatu yabashije kwigarurira burundu uduce twa Kibumba,Ruhunda, Buhumba,Kabuhanga,Tongo na Mulimbi. M23 ivuga koyatwitse ibirindiro byari bimaze imyaka myinshi bigenzurwa na FDLR mu gace ka Tongo na Mulimbi.
Mu gusoza iri tangazo, Kanyuka ashimangira ko igihe cyose bahora biteguye ibiganiro by’amahoro byabahuza na Guverinoma ya Kinshasa mu gihe cyose byaba bigamije amahoro rusange y’abaturage.
Ubundi FARC niyo yahindutse umutwe w’iterabwoba kuko yifatanije n’indi mitwe y’iterabwoba harimo FDLR na maimai naho m23 iraharanira amahoro rwose ubuyobozi bwa DRC bukwiye kwisubiraho bugashakira amahoro abanyekongo aho gukomeza kubashora mu ntambara.
Naho babasangeyo