Umutwe wa M23, umaze iminsi wemeye guhagarika imirwano no kurekura uduce wigaruriye muri teritwari ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo nk’uko ubisabwa n’imyanzuro y’Abayobozi b’ibibihugu byo mu karere ,yafatiwe mu biganiro bya Nairobi na Luanda ,igamije guhosha amakimbirane hagati ya M23 na Kinshasa no kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Ni icyifuzo cyakunze kugarukwaho na Perezida Felix Tshisekedi kuva umutwe wa M23 wafata uduce twa Bunagana, Canzu ,Runyoni n’ahandi guhera muri Mata 2022.
Icyo gihe, Umutwe wa M23 wavugaga ko wifuza ibiganiro n’Ubutegetsi bwa DRC ,kugirango wemere guhagarika imirwano , mu gihe Perezida Tshisekedi yasubije ko Guverinoma ye izemera ibyo biganiro mu gihe umutwe wa M23 wakwemera guhagarika imirwano no kurekura uduce twose wigaruriye.
Icyo gihe yagize ati:” Ibiganiro na M23 ntibizashoboka cyeretse uyu mutwe niwemera guhagarika imirwano ukanarekure uduce twose wigaruriye muri teritwari ya Rutshuru.”
Nyuma y’iri jambo rya Perezida Felix Tshisekedi , Umutwe wa M23 wakomeje imirwano wigarurira ibindi bice muri teritwari ya Rutshuru ndetse urengaho wigarurira n’ibindi bice muri teritwari ya Masisi, ugamije kotsa igitutu Kinshasa kugirango yemere ibiganiro.
Nyuma y’ubusabe bw’Umuryango wa EAC , muri iyi minsi M23 yemeye guhagarika imirwano no kurekura uduce twose yigaruriye muri teritwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo, ariko kugeza magingo aya, Guverinoma ya DRC ikomeje kunangira yanga ibinagiro .
M23 yavuze ikizakurikiraho !
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com kuri uyu wa 24 Mata 2023, Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yatangaje ko guhagarika imirwano no kwemera kurekura iduce M23 yari yarigaruriye,bitaturutse mu bwumvikane bagiranye Na Guverinoma ya DRC.
Yakomeje avuga ko mu biganiro byose byabayeho yaba ibya Nairobi na Luanda ,Umutwe wa M23 utigeze uhagararirwa.
Maj Willy Ngoma, avuga ko Abayobozi ba M23 ubwabo, babonanye n’abahuza barimo Perezida wa Angola Joao Lourenco na Uhuru Kenyata ndetse ko aribo basabye M23 kwemere kurekure uduce yigaruriye no guhagarika imirwano kugirango hashakwe uko Guverinoma ya DRC yategura ibiganiro.
Ati:” ntabwo twigeze duhagarika imirwano cyangwa ngo turekure uduce twari twarigaruriye biturutse ku byo twumvukanyeho na Guverinoma ya DRC. Twabikoze kuko twabisabwe n’Abahuza barimo Perezida Joao Lourecona, Uhuru Kenyata n’abandi bakuru b’Ibihugu byo mu Karere .”
Maj Willy Ngoma, yakomeje avuga ko “mu gihe Guverinoma ya DRC ikomeje kwinangira yanga ibiganiro, M23 nayo itegereje icyemezo Umuryango wa EAC uzafata kuri iyi ngingo , bitewe n’uko ariwo wabasabye kurekura ibyo bice no guhagarika imirwano .
Ati:” Turategereje turebe niba Guverinoma ya DRC izasuzugura ibyemezo by’Abakuru b’ibihugu byo mu karere.”
Maj Willy Ngoma, yakomeje avuga ko mu gihe Guverinoma ya DRC yasuzugura Abayobozi b’Ibihugu byo mu karere ,igomba kuzirengera ingaruka zose zizaturuka ku myanzuro M23 izafata kuri iyo ngingo.
Ati:” Twemeye kubaha ibyemezo by’Abayobozi b’ibihugu byo mu muryango wa EAC kuko dushaka amahoro gusa nibigera aho guverinoma ya DRC isuzugura Abakuru b’ibihugu byo muri EAC bose,natwe tuzafata ibindi byemezo kandi guverinoma ya DRC igomba kubyirengera.”
Umva uko Maj Willy Ngoma abivuga hasi hano:
Claude HATEGEKIMANA