Umutwe wa M23 washize hanze impamvu yatumye wongera kwigarurira ibindi bice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
M23 yari imaze amezi arenga 4 yarigaruriye Umjyi wa Bunagana, n’utundi duce nka Canzu ,Runyoni, Chengerero ,kabindi n’ahandi muri Teritwari ya Rutshuru,ariko ikaba yarakunze kuvuga ko itazerenga muri utwo duce
yakunze kuvuga kandi ko impamvu itarenga utwo duce ngo yigarurire utundi muri Rutshuru, atari uko ibuze imbaraga zo kubikora, ahubwo ko impamvu iterwa n’uko idashaka intambara ahubwo yifuza ibiganiro n’Ubutegetsi bwa Kinshasa, kugirango bagire ibyo bumvikanaho maze babone gushyira intwaro hasi.
Guhera tariki ya 19 Ukwakira 2022 ,FARDC ifatanyije n’indi mitwe y’inyeshyamba za FDLR na Mai Mai Nyatura bagabye igitero gikomeye ku birindiro bitandukanye bya M23 mu duce yari yaramaze kwigarurira.
M23 ivuga ko ibi bitero yagabwe ho na FARDC ifatanyije n’indi mitwe y’inyeshyamba z’abanyamahanga n’abanegihugu, aribyo byatumye M23 ifata umwanzuro ukomeye wo kubisubiza inyuma ariko ikanabakurikirana aho baturutse ndetse byaba ngombwa naho ikahigaruira.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru BBC, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare yemeje ko impamvu M23 iri kwigarurira ibindi bice, ari uko Ubutgetsi bwa DRC bwanze ibiganiro ahubwo bugahitamo kuyigabaho ibitero.
yakomeje avuga kuba M23 iri kwigarurira ibindi bice mu rwego rwo kwirwanaho no kwicungira umutekano.
yagize ati:”nibo baje kudutera batugaba ho ibitero. Tumaze iminsi myinshi tubasaba ibiganiro ariko baranze.
None niba baranze ibiganiro bagahitamo kutugabaho ibitero twe twakora iki? Tugomba kugeza umwanzi kure cyane. Intego yacu ntago ari ugufata imijyi cyangwa ibindi bice. Twafashe Kitagoma n’utundi duce kubera umutekano wacu. Ntago dushaka intambara ariko baranze. Nibakomeza kudutera tugomba kubasubiza kandi tukabageza kure tukaba twanigarurira ibindi bice bakoresha bategura ibitero byo kutugabaho.”
Maj Willy Ngoma, akomeza avuga ko M23 yari imaze igihe iteguza Ubutegetsi bwa DRC ko nibongera kubagaba ho ibitero, bizatuma M23 itangiza intambara yeruye ndetse ikaba yanakwigarurira ibindi bice muri Rutshuru byaba ngombwa igafata n’Umjyi wa Goma.
HATEGEKIMANA Claude
Rwndatribune .com