Nyuma y’uko mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hongeye kumvikana ibikorwa byo kwica Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, umutwe wa M23 washyize hanze intabaza, usaba ko ibyo bikorwa bihagarara.
Ni nyuma y’uko uyu mutwe wa M23 ukomeje kurekura bimwe mu bice wari warafashe, ariko bimwe bigahita byinjiramo imwe mu mitwe irimo FDLR, ikongera kwica abaturage b’inizirakarengane.
Uyu mutwe wa M23 mu itangazo washyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mata 2023, ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wawo mu rwego rwa Politiki, Lawrence Kanyuka, wemeje ko wavuye mu bice nka Karuba, Mushaki, Kilorirwe, Kitshanga, Mweso, Kishishe, Bambo, Tchengerero, Kiwanja na Kinyandonyi.
Iri tangazo rivuga ko mu gice cya Kibumba, ingano za EAC zagombaga kugisigarana zatinze kukigeramo, bigatuma FARDC ndetse n’abambari bayo nka FDLR, Nyatura, APCLS, CODECO, PARECO, Mai-Mai ndetse n’abacancuro, bakigabiza.
M23 ivuga ko mu duce twa Busumba na Rigogwe bahereye ubwicanyi ubwicanyi tariki 25 Werurwe 2023, bukozwe n’iyi mitwe yavuzwe haguru.
Nanone kandi uyu mutwe wagaragaje abandi bantu bishwe barimo Munyarungabo Mukunzi wishwe tariki 03 Mata akiricirwa mu gace ka Bunyole ndetse na Umuhoza Josephine wishwe kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mata 2023, wiciwe mu gace ka Rusekera.
Uyu mutwe wa M23 uvuga kandi ko ibikorwa by’urwango ndetse n’urugomo bishingiye ku bwoko bikomeje kongera gututumba, ukaboneraho ingabo zigize itsinda rya EACRF kurinda abasivile ntibakomeze kwicwa.
Uyu mutwe wa M23 ubwo watangiraga kurekura ibice wari warafashe, wavuze ko igihe cyose FARDC n’imitwe iyifasha bakongera kugirira nabi abaturage, ntacyabuze uyu mutwe kongera kwegura intwaro.
RWANDATRIBUNE.COM