Umutwe wa M23 uvugako mubo uri kurwana nabo muri iyi minsi, harimo n’ababancuro b’Abazungu bazanywe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC.
Ibi byatangajwe na Beltrad Bisimwa Perezida w’uyu Mutwe, binyuze mu butumwa yageneye Umuryango w’Ababibumye(ONU).
Bertrad Bisimwa, avuga ko nyuma yo kwifashisha FDLR, Mai Mai ACPLS Nyatura, CMC, PARECO,CODECO n’indi mitwe itandukanye ya Mai Mai, Ubutegetsi bwa DRC bwongeye ho n’abacancuro b’Ababazungu.
Yagize ati:” kuwa 31 Ukubozoza ubwo twarimo duhura n’intumwa za EACRF na ADHOC na EJVM, FARDC ifatanyije na FDLR, Mai Mai APCLS Nyatura, PARECO,CODECO n’Abacancuro b’Ababazungu ,bagabye igitero ku birindiro bya M23 biri mu gace ka Kamatembe na Bwiza no mu nkengero zaho.”
Bertrand Bisimwa, yongeye ko ari ikimenyetso cy’uko DRC yahisemo inzira y’intambara mu gukemura ibibazo bafitanye, aho kwitabira ibiganiro no kubahirza imyanzuro ya Luanda na na Nairobi bigamije kuzana amahoro.
M23, itangaje ibi nyuma yaho hasohotse amakuru avuga ko hari imirambo y’Abacancuro b’Abazungu bivugwa ko ari Abarusiya bo mu Istinda”Wegner ” barimo kurwana k’uruhande rwa FARDC bishwe na M23 mu gace ka bwiza byatumye USA itumiza uhagarariye DRC muri icyo Gihugu ,kugirango ajye gusobanura iby’aba bacanshuro b’Abarusiya bari kwifashishwa na FARDC.
Nabo mubarase kuko nta gishya bazanye kurugamba
Nonese ni ikirego?Niba Rdc ikoresha abacancuro b’ abarusiya naho M23 igakoresha abanyarwanda ni kimwe kuri kimwe! Ubwo rero ndumva mwavana ibyo aho!