Umutwe wa M23 wemeje ko kuri uyu wa 20 Ukwakira 2022 , wagabweho igitero n’ingabo za Leta FARDC zifatanyije n’umutwe wa FDLR na Mai Mai Nyatura.
Mu nkuru ya Rwandatribune ifite umutwe ugira uti:” https://rwandatribune.com/fardc-yongeye-gukozanyaho-na-m23-nyuma-yiminsi-myinshi-yagahenge/, yavugaga ku gitero FARDC yagabye ku mutwe wa M23 kuri uyu wa 2O Ukwakira 2022.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune, Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare yemeje iby’iki gitero, avuga ko guhera saa cyenda n’iminota makumyabiri n’itanu kuri uyu wa 20 Ukwakira 2022, FARDC ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura, bagabye igitero ku birindiro bya M23 baturutse mu gace ka Sabyinyo berekeza Rangira muri Rutshuru.
Yakomeje avuga ko imirwano ikomeye ikomeje hagati y’impande zombi ariko ko M23 ikomeje kwirwanaho no kurinda Abaturage.
Yagize ati:” Guhera ku isaha 15h25 , FARDC ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura, bateye ibirindiro byacu baturutse mu gace ka Sabyinyo berekeza Rangira.
Twagerageje kwirwanaho no kurinda abaturage kandi kugeza ubu imirwano iracyakomeje.”
Maj Willy Ngoma ,yakomeje avuga ko ubu M23 igiye kurwana na FARDC ku buryo ishobora no kubakurikirana mu bice baturutsemo nabyo M23 ikaba yabyigarurira.
Ati:” Ubu tugiye kubahashya ndetse tubakurikire no mu bice baturutsemo ku buryo dushobora no kubyigarurira.”
Yarangije avuga ko n’ubwo FARDC yakusanyije abarwanyi benshi baturutse mu mitwe nka FDLR na Mai Mai Nyatura ,yizeye neza ko M23 iraza kubasubiza inyuma ndetse ikanabaherekeza ikabasubiza iyo baturutse.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com