Ejo tariki ya 22 Mata 2023 mu gace ka Ntamugenga, Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya Girikare, yeretse itangazamakuru Abasirikare bakuru batorotse igisirikare cya Leta FARDC bakaza kwiyunga kuri M23.
Ni Abasirikare bagera ku icyenda harimo babiri bafite ipeti rya Coloneri,batatu bafite ipeti rya Liyotona Koloneri n’abandi bagera kuri bne bafite ipeti rya Majoro.
Nyuma yo kwivuga amazina naho baturutse, aba basirikare bavuze icyatumye batoroka igisirikare cya Leta FARDC bakiyunga ku mutwe w’Inyashaymba za M23.
Col Nsabimana Mwendagabo Samuel: yahoze akorera muri Etat maj y’ingabo za FARDC i Kinshasa. Avuga ko yatorotse FARDC “kubera ivangura rikorerwa Abavuga Ikinyarwanda “. Yongerao ko ari Umunye congo wo mu bwoko bw’Abahutu ndetse ko Byari bikomeye kugirango abashe kugenda ikirometero kimwe ataritwa Umunyarwanda wo muri M23 .
Col Nsabimana avuga ko muri FARDC ,barimo gukoresha inzego z’ubutabera bwa gisirikare kugirango barenganye Abavuga ikinyarwanda bari muri izo ngabo.
Ibi ,ngo nibyo byatumye atoroka FARDC yisunga M23 kugirango afatanye nayo kurwanya ibyo bikorwa by’ivangura byibasiye Abavuga Ikinyarwanda.
Col Byinshi Moise: Ni Umunyamulenge wahoze muri Regiyo ya 34 y’Ingabo za FARDC ziorera muri Kivu y’Amajyaruguru . Avuga ko yatorotse FARDC kubera akajagari kabarizwamo.
Col Byinshi ,avuga ko yasanze FARDC ari igisirikare kidakora cyinyamwuga ndetse cyikitwara nkaho atari icya Leta ,bitewe n’uko iki gisirikare cyamaze kwivanga n’Inyeshaymba za FDLR ,Nyatura,Mai Mai Kabido, abitwa “Wabazalendo” n’abandi. Yemeza ko ibyo byatumye asanga FARDC itakiri igisirikare cya Leta ahitamo kwisunga Umutwe wa M23 .
Lt Col Muhire Alex: Yahoze muri Regiyo ya 34 y’ingabo za FARDC zikorera muri Kivu y ‘Amajyaruguru . Avuga yahisemo gutoroka FARDC ,kubera ubwicanyi no gufunga Abatusti bya hato na hato bazira ubusa .
Akomeza avuga ko kenshi mu mujyi wa Goma n’ahandi , iyo basanze uvuga Ikinyarwanda ushobora gufungwa cyangwa ugahohoterwa. Yatanze urugero rw’Abatutsi bafungiwe muri gereza ya Munzenze iherereye mu mujyi wa Goma we yemeza ko bazira akarengane, batawe muri yombi bazira uko basa .
Ibi , ngo “byatumye nawe ahitamo gutoroka ngo kuko nawe atari yorohewe ndetse ko yashoboraga gufungwa cyangwa kwicwa azira ko ari Umututsi ahitamo kwisunga M23.
Lt Col Ndabagaza Bihogo Oscar: Yahoze muri Regiyo ya 33 y’Ingabo za FARDC zikorera muri Kivu y yAmajyepfo akaba yari ayoboye batayo mu gace ka Ziraro . Avuga ko yatorotse FARDC akisunga M23 , kubera ibibazo by’ivangura yahuye nabyo.
Col Bihogo, avuga ko yakunze kubona udutsiko twa Mai Mai,FDLR na Nyatura twivanga na FARDC , bavuga ko intego yabo ari ukurwanya Abatutsi.
Akomeza avuga ko yabonye nawe ari Umututsi w’Umunyamulenge ndetse aza kwitegereza uko Abanyamulemnge barimo guhohoterwa muri Kivu yAmajyepfo,asanga nta bundi buryo yakorana Operasiyo nabo kuko nawe bashoboraga guhita bamwica.
Ati:”Ubwo FDLR, Nyatuta na Mai Mai bivangaga muri Batayo nari nyoboye, naje kubona ko intego yabo kwari ukwica Abatutsi ntinya gukorana nabo. Byatumye bankura kuri uwo mwanya mbona ko ikizakurikiraho ari ukunyicana n’umuryango wanjye, mpitamo gutoroka nisunga M23 kugirango dufatanye kurwanya ako karengane.”
Lt Col Amndala Kabengele Dieudone: Yahoze mu ngabo za FARDC zikokorera mu mujyi wa Kinshasa.
Yagize ati:”Ndi hano muri M23 nk’umusirikare wifuza impinduramatwara muri DRC. Ndi Umuluba w’Ikisangani.Nasanze ibyo M23 irwanira birimo kurwanya ivangura ari ukuri.
Nanjye ubwanjye nafungiwe I Kinshasa aribyo nzira mfungwa umwaka urenga kandi ndengana. Bavuga ko Abantu bo mu burengerazuba bwa DRC bose ari bamwe ndetse ko bakorana na M23. Abanye congo bose turi bamwe nta mamvu yo kuvangura.
Maj Serugaba Rwahura Alexandre: Yohoze muri Regiyo ya 33 y’ingabo za FARDC. Avuga ko yatorotse FARDC ajya muri M23 bitewe n’Imyifatire idahwitse y’izi ngabo we avuga ko iteye Impungenge.
At:”Iyo urebye imitwarire ya FARDC muri iyi minsi, usanga iteye impungenege. Ndi Umunyamulenge nahoze muri Brigade ya Kabiri , batayo ya 121 nyobora Companyi yAbasirikare ba FARDC . Igihe Abanyamulnege barenganyijwe basaba Leta kubatabara ariko ntihagire igikorwa ngo barengaurwe ahubwo bakicwa, kwiba inka zabo n’ibindi ,byatumye mfata umwanzuro wo gotoroka nisunga M23. Natangajwe kandi no kubona Aba colonel ba FDLR bari kuza mu ngabo zacu ngo dukorane bagafatwa neza kuturusha.”
Maj Bwiza Mudakumirwa :Yahoze mu ngabo za FARDC zikorera i Kitona .Avuga ko yakomeje kwitegeza akarengane gakorerwa bene wabo bavuga Ikinyarwanda muri teritwari ya Masisi , maze ahitamo gutoroka FARDC yisunga M23 kugirango yifatanye nayo mu kurwanya ako karengane.
Ati:”Nabonye uko bene wacu i Masisi bari kurenganywa no guhohoterwa mfata umwanzuro wo gutoroka FARDC mva i Kitona . Naje kugera i Goma nshaka uko najya muri M23 gusa byaje ku nkundira ngerayo nsangayo na bagenzi banjye twahoze dukorana muri FARDC i Kitona biranshimisha. Nanze gukomeza gukorana na FARDC kubera Amacakubiri akomeje kwiyongere uko bwije n’uko bukeye”
Maj Nsenga ngiruba Claude: yahoze muri Regiyo ya 34 y’Ingabo za FARDC. Avuga ko yabonye ibibi biri gukorwa na FARDC birimo kurenganya, Abatutsi ahitamo kujya muri M23.
Ati:””. Ndi umututsi ukomoka I Masisi. Aho najyaga hose barebaga isura yanjye bakabinziza. Ndetse na bagenzi banjye twakoranaga hari abishwe abandi barafungwa bazira uko basa. Nabonye za Mai Mai n’Abamerisoneri bari muri hoheri Linda, baza ngo tujyane k’urugamba.
Naje gusanga ibyo bakora atari ukurwanira inyungu z’Abanegihugu ,ahubwo nasanze aribo babarenganya. Nta butabera bwo kwizera dufiyte muri FARDC kuko bari gufunga abantu nta perereza rikozwe bazizwa ko ari Abatutsi. Nahisemo kuva muri icyo gisirikare nza muri M23 kugirango dufatanye kurwanya akarengane.”
Maj Murenzi Ngirumatse Vedaste:Yahoze muri Regiyo ya 34 y’Ingabo za FARDC. Avuga ko “yavuye muri FARDC kubera ivangura moko n’ubwicanyi buru gukorwa i Minembwe, Masisi, Ituri kandi ugasanga guverinoma ya DRC ntacyo biyibwiye.”
Akomeza avuga ko nawe, iryo vangura nakarengane byamugezeho kuko yamaze imyaka itanu akorera muri Kivu y’Amajyaruruguru , yarimwe uburengenzira bwo kujya gusura umurayngo we uri i Bukavu.
Yongeyeho ko n’ubwo yari umusirikare, ngo iyo ugiye mu muhanda uri Umututsi hai igihe ufatwa ugafungwa bavuga ko ukorana na uri M23.
Ati:”Nkange nafunzwe ubwo narindimo kugenda mu mujyi wa Goma , maze baramfata baramfunga bavuga ko nkorana na M23 banziza gusa ko ndi Umututsi .”
Maj Murenzi ,akomeza avuga ko yabonye ashobora kwicwa maze ahitamo gutoroka yisunga M23, kugirango bafatanye urugamba rugamije kurwanya ako karengane.
Claude HATEGEKIMANA