Mu mirwano ikomeje kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihuje FARDC na M23, hakomeje guturuka amakuru menshi aho uyu mutwe wa M23 wagaragaje abasirikare bamwe ba FRDC wafatiye ku rugamba.
Aba basirikare bagaragara mu mashusho yatangajwe na M23, bemeje ko umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda, uri mu mitwe iri kubafasha muri uru rugamba.
Ibi bigaragara muri aya mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za M23, aho uyu mutwe ubabaza imitwe iri kubafasha muri iyi mirwano, abakayivuga.
FARDC yitabaje iyi mitwe irimo FDLR, itunga agatoki igisirikare cy’u Rwanda ko kiri gufasha uyu mutwe wa M23, ariko u Rwanda ndetse n’Igisirikare cyarwo cyamaganiye kure ibi birego.
Umuvugizi wa FARDC muri Kivu ya Ruguru, Gen. BGD Sylvain Ekenge yasohoye itangazo kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko FARDC yaburijemo igitero cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Kamena ngo cyarimo abasirikare kabuhariwe b’u Rwanda 500.
Alphonse Ntumba Luaba wahoze mu buyobozi bwa ICGLR, yavuze ko igihe cyose umutwe wa M23 uje ugaragaza imbaraga n’ibikoresho bikomeye, bagomba guhita bakeka ko uyu mutwe watewe inkunga n’ibihugu by’ibituranyi cyane cyane u Rwanda.
U Rwanda rwo rwakomeje kwamaga ibyo rushinjwa, ruvuga ko ibibazo biri kubera muri Congo ari ibyabo ubwabo kuko uyu mutwe wa M23 ugizwe n’abanye-Congo.
RWANDATRIBUNE.COM
Ayo mashusho arohe?