Imirwano ihanganishije Umutwe w’Inyeshyamba wa M23 na Wazalendo ikomeje gufata indi ntera, dore ko noneho uyu mutwe wa Wazalendo ukomeje guhabwa Gasopo no kwerekwa ko nta mwana usya ahubwo avoma, nyuma yo guhangana kwa FDLR, CMC ya Domi n’ indi mitwe ariko bagashwiragizwa nk’izitagira Umwami.
Ni imirwano imaze iminsi yibasiye uduce tumwe na tumwe twa Masisi na Rushuru. Ariko kuva ejo iyi mirwano kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru. Imirwano iri kubera mu gace ka Mushababwe, colegitivite ya Bwito, Gurupoma ya Kombo muri Teritwari ya Rushuru.
Aha mu gace ka Mushababwe ni mu km 12 ujya Bambo, hakaba ariho hasanzwe hari ibirindiro bikomeye by’umutwe w’inyeshyamba wa M23. Iyo mirwano kandi kuri uyu wa 13 Nyakanga 2023, yaguyemo inyeshyamba za Wazalendo 7.
Isoko y’ amakuru ya Rwanda tribune iri ahitwa Bwito yavuze ko kugeza nanubu imirwano ikaze igikomeje, kandi ko iri kugenda yerekeza mu duce twa Pojo, Rubwenoro, Makomalehe no kuri Monima hafi ya Rwindi.
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 ukomeje kugenda wigarurira uduce twinshi two muri Masisi na Rutshuru. Kandi uvuga ko wakomeje kubahiriza ibyo amasezerano awusaba ariko Leta ya Congo yo igakomeza kuvuga ko yo itazigera igirana ibiganiro n’uwo mutwe, akaba ariyo mpamvu nawo wavuze ko ugomba kongera kwisubiza uduce wari wararekuye. Dore ko no mu minsi ishize uyu mutwe wigaruriye agace ka Bukombo gaherereye muri Birambizo.
Umuvugizi wa M23 aheruka kuvuga ko kuba Guverionama ya Congo idashaka ko bagirana ibiganiro, ngo ko ahubwo ishaka ko ijyanwa mu kigo cya Rumangabo, ko nabo batabishaka, ahubwo ko ubwo congo yahisemo intambara aho gukurikiza inzira y’ibiganiro. Yakomeje avuga ko M23 nayo yiteguye kurasana.
Uwineza Adeline