Imirwano ihanganishije umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ingabo za Leta ya Copngo FARDC hamwe na Wazalendo,FDLR n’ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EAC, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 22 Ukwakira yasize M23 yigaruriye ibindi bice bitandukanye, Wazalendo FARDC n’abo bafatanije bayabangira ingata.
Nk’uko Isoko y’amakuru ya Rwanda Tribune ibitangaza ngo M23 yigaruriye agace ka Rugarama, gaherereye muri Groupemant ya Busanza. Nyuma yogufata Rugarama, bafashe utundi duce turimo Buseneze homuri Groupemant ya Tongo , muri teritwari ya Rutsuru, abari bahari bacitse ku icumu bayabangira ingata ubutarora inyuma.
Ibi kandi byakomeje mu masaha y’igicamunsi ubwo urusaku rw’imbunda zikomeye n’izoroheje rwatangiraga kugenza buhoro ariko aba barwanyi bafatikanije n’ingabo z’igihug bo baakaba bakomeje guhunga bagana mubice bitari kuberamo imirwano.
Sosiyete sivile yomuri ibyo bice yatangaje ko muri Bambo hongeye kugera impuzi nyinshi zari zihunze imirwano yarimo ibera mubice bya Tongo na Busanza.
Aba Wazalendo benshi ngo bakomeretse abandi bakaba bahasize ubuzima, mu makuru yatanzwe n’aba Wazalendo Ubwo baganiraga n’itangaza makuru bavuze ko batakaje abarwanyi babo benshi cyakora abo bazi neza ngo ni bane ariko ngo ibi bishobora kuba atarukuri kuko babuze abantu benshi kandi bakaba batazi aho baherereye.
Umuturage uri za Rutsuru, yabwiye isoko yacu ko Abarwayi ba Wazalendo bahunze ubutarora inyuma ngo kuko bari bamaze gukurwa umutima n’ibyari bimaze kuba.
Y’unzemo kandi ati: “Icyo niboneye n’amaso ni uko bamwe muribo bahunze, benshi bari bataye imbunda.
Mu mvugo z’Abazalendo biragaragara ko bamaze gutakaza icyizere ndetse bamwe bakaba bumvikanye batangaza ko iby’imirwano babivuyemo bisubiriye iwabo.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune
None se ko twumva wazalendo yigamba gukubita inshuro M23 cyane nko muri kinyandonyi ho ngo bakubise M23 isubira inyuma, ayo makuru niyo?