Umutwe w’ inyeshyamba za M23 biravugwa ko waraye wigaruriye umupaka wa Nyaruhanje uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, mu gihe abasirikare ba Congo FARDC bari barinze uyu mupaka bababonye bagahita bafata utwangushye bakayabangira ingata berekeza muri Uganda, batarashe isasu na rimwe.
Uyu mupaka wa Nyaruhanje wafashwe na M23 ku mugoroba w’ejo ku Cyumweru tariki 04 Nyakanga 2024, aho bivugwa ko ifatwa ry’uyu mupaka, ryahagaritse urujya n’uruza rw’ abaturage binjira muri Congo bakoresheje uyumupaka.
Uyu mupaka wafashwe na M23, mu gihe uyu mutwe wa ukomeje gufata ibice byerekeza mu majyaruguru ahaherereye muri Pariki y’Igihugu cya Congo.
Uyu mupaka wa Nyaruhanje uherereye mu bilometero bike cyane uvuye ku wa Ishasha wo mu gace ka Kanungu na wo wafashwe n’uyu mutwe wa M23 muri iki cyumweru gishize.
Mu masaha 24 yari yashize mbere y’uko M23 ifata uyu mupaka wa Nyaruhanje, abandi bo mu nzego z’umutekano za Congo 114 barimo abasirikare n’abapolisi bari bafite intwaro 43 na bo bari bambutse berekeza muri Uganda bishyikiriza inzego z’iki Gihugu ku biro bishizwe abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Ishasha.
Ushinzwe amakuru ku ruhande rwa Uganda, Kiconco Tabaro; yavuze ko ingabo za Uganda zakajije umutekano kuri uyu mupaka, ndetse n’impunzi zaturutse muri Uganda, zikaba zajyanywe mu kigo cya Nyakabande mu karere ka Kisoro ndetse na Matanda mu Karere ka Kanungu.
Umutwe wa M23 ukomeje gufata ibi bice mu gihe inama iherutse guhuza Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC yabaye mu cyumweru gishize, yari yanzuye ko impande zihanganye mu mirwano imaze igihe mu burasirazuba bwa DRC zigomba kuyihagarika kuva kuri iki Cyumweru tariki 04 Kanama 2024 ku isahaya saa sita z’ijoro
Ni icyemezo M23 yagaragaje ko kitayireba cyane ko itari yatumiwe mu nama cyafatiwemo, nubwo yashimiye umuhate wagaragajwe wo gushaka ko ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa Congo bibonerwa umuti.
Rwandatribune.com