Abarwanyi b’umutwe wa M23 bamaze kwinjira muri Teritwari ya Masisi, nyuma y’imirwano ikomeye yabahanganishije n’ingabo za FARDC mu duce twa Kilolirwe na Sake .
Muri iyi mirwano abarwanyi ba M23 babashije kwigarurira uduce twa Kilolirwe na Sake, aho bahanganye n’inyeshyamba za FDLR zigerageza kuharinda cyane ko abasirikare ba FARDC basahanzwe bari bamaze gukizwa n’amaguru bahunze.
Utu duce twiyongera ku gace ka Tongo ko muri Gurupoma ya Bwiza , M23 yigaruriye kuwa Mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022, ikambuye FDLR ihamaze imyaka irenga 10 ihagenzura.
Umunyamakuru wa Rwandatribune uri mu mujyi wa Goma yemeza ko kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2022, abasirikare ba FARDC bari batangiye guhunga bava muri uyu mujyi.
Abakurikiranira hafi iby’imirwano iri kubera muri Kivu y’Amajyaruguru,bemeza ko M23 kuri uyu wa Gatatu mu gihe yaba ikomeje imirwano ishobora gufata umujyi wa Goma nta sasu na rimwe yiriwe irasa, kubera ko abasirikare bashinzwe kurinda uyu mujyi bakomeje kuwutererana.
Ababahungu ba M23 nintwari kbsa akunda kumva bakomeje kurwanira uburenganzira bwabo bagatsinda IMANA ikomeze ibe muruhanderwabo.
Ntago barahagera ariko barategerejwe
Courrage basore murwanire uburenganzira bwanyu na bene wanyu ahari leta ya DRC izageza aho ibone ko ari ngombwa ko abakongomani babana mu mahoro maze bemere mushyikirane amahoro aganze muri kivu
Abanyamipango baragwira! Ubwo bakaba bafashe Masisi !! Sinumvase ahubwo Goma igiye gusigaramo inyuma?! Ndumva Congo bari kuyikubitisha iyo mu bitabo naho yo ngo twaguze indege za Sukhoi !!!! Ahubwo bazi eshye bazigarure I Goma barebe ngo zirabahombera ntanisasu rihambaye bisabye !! Naho ibyo bijibwe ngo ni FDLR byirirwa bibeshya Congo ngo ni za Special Forces ngirango nabyo bizi buryo KI kwiyahura ku Rwanda bizabimerera cyane ko imyaka ishize ari 28 babirindiriye ngo babiryoze ibyo bya size bikoze !!! Gusa mbona bimwe iyo bije babyatsaho umuriro bikayamanika bit nimutwijyanire mu ngando !!!!