Mu gihe kuri uyu wa 23 Ukuboza 2022 Umutwe wa M23 witeguye kuva mu gace ka Kibumba k’umugaragaro, uyu mutwe urvugwaho gukaza ibirindiro byawo biherereye muri Teritwari ya Rutshuru.
Ejo kuwa 22 Ukuboza 2022, Sosiyete Sivile ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yatanze impuruza ivuga ko Umutwe wa M23 uri kongera abarwanyi benshi n’ibikoresho bya gisirikare mu duce wamaze kwigarurira duherereye muri Teritwari ya Rutshuru.
Iya makuru, akomeza avuga hari abarwanyi benshi bashya barangije imyitozo ya gisirikare bakaba barahise binjizwa huti huti mu ngabo za M23 .
Iyi Sosiye Sivile ,ikomeza ivugako igikundi kimwe cy’abo barwanyi, cyahise gifata icyerekezo cya Ntamugenga cyerekeza mu gace ka Rubare mu rwego rwo kongerera imbarara abandi barwanyi ba M23 bamaze igihe mu gace ka Tongo, mu gihe ikindi igikundi cya kabiri cy’aba barwanyi, cyafashe icyerekezo cya Kiwanja berekeza mu gace ka Mabenga.
Igice cya gatatu, ngo cyafashe icyerekezo kigana mu gace ka Nyongera gikomeza mu gace ka Ngwenda na Kisiguro .
Sosiyete Sivile yo mjuri Kivu y’Amajyaruguru, ikomeza ivuga ko ibi bigaragaza ko Umutwe wa M23 uri gutegura Intambara ikomeye rwihishwa, n’ubwo rwose wemeye kuva mu gace ka Kibumba mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Luanda kuwa 23 Ugushyingo 2022.
Ikomeza ivuga ko Abayobozi b’Ibibihugu bigize Umurango wa EAC, bagakwiye guheraho bafatira Umutwe wa M23 ingamba zikomeye, zirimo kuwugabaho ibitero kugirango ubashe gushyira intwaro hasi no kuva mu bice wamaze kwigarurira byose uko byakabaye.
N’ubwo bimeze gutyo ariko, kuri uyu wa 23 Ukuboza 2022 umutwe wa M23 witeguye kuva ku mugaragaro mu gace ka Kibumba gaharereye muri Teritwari ya Nyiragongo ,mu rwego rwo kugaragaza ko ushaka amahoro no kubahiriza ibyo wasabwe , kugirango hashakwe igisubizo kirambye kandi gihuriweho n’impande zombi mu rwego kurangiza intambara imaze igihe ibahanganishije .