Umutwe wa M23 ukomeje kwigamba gukubita inshuru FARDC ifatanyije n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2020 ,Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare ,yabwiye Rwandatribune.com ko n’ubwo FARDC yageze aho ikoresha indegeze z’intabara zo mu bwoko bwa Sukhoi 25 , bitigeze bisubiza inyuma umuvuduko wa M23 ahubwo ko barushijeho kwigarurira ibindi bice bitandukanyemuri Rutshuru , ubu bakaba bageze mu yindi Teritwari ya Nyiragongo .
Maj Willy Ngoma, akomeza avuga ko nta gitero na kimwe FARDC igaba ku birindiro bya M23 itari kumwe n’abarwanyi benshi ba FDLR na Mai Mai Nyatura ,ariko ko M23 yakomeje kubatsinda uruhenu uko bagiye babigerageza.
Yagize ati:” FARDC ,FDLR na Mai Mai Nyatura nta basirikare babarimo. Ibitero byose FARDC itugabyeho iba iri kumwe n’abarwanyi benshi ba FDLR na Mai Mai Nyatura ndetse muribuka ko mu minsi yashize bazanye n’indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi 25 ariko burigihe duhora tubatsinda , tukarushaho kwigarurira ibindi bice. Ubu tugeze muri Teritwari ya Ntiragongo. “
Akomeza avuga ko ibanga M23 iri gukoresha ,ari uko ifite abarwanyi barwanira uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo bakava mu buhungiro, ndetse bagahabwa uburenganzira kimwe n’ubuhabwa abandi Banyekongo. .
yongeyeho ko abatekereza ko M23 izasubira inyuma basubiza amerwe mu isaho, kereretse mu gihe Guverinoma ya DRC izemera guca bugufi ikagirana ibiganiro nabo.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
M23 yubahwe cyane rwose ???
Muri Indashyikirwa Kandi mukomeze Ubumwe, Ubudatsimburwa n’Ubudaheranwa.
DRC irahuzagurika cyane maze bikagaragaza ko muri mu kuri.
Ueabuze icyo anenga imbyeyi agira ati: “Dore icyo gicebe cyayo”!
Muhumure rwose umuhati wanyu si uw’ubusa muri urwo rugamba! ??