Muri iki gitondo cyo kuwa gatatu, imirwano yaramutse ishyamiranyije M23 n’ingabo za Congo FARDC, n’abo bafatanyije aribo WAZALENDO na FDLR muri gurupoma ya Gihondo muri localite ya Gatsiro, muri Kivu y’amajyaruguru, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Humvikanye urusaku rw’imbunda nini n’intoya. Isoko y’amakuru ya Rwandatribune.com iri aho hafi yatubwiye ko urusaku rw’amasasu ruri kugenda rwigirayo ruva ahazwi nka JTN rwerekera mu nzira zijya Gihondo, nk’ahazwi nko ku cyicaro cya Monusco.
Ibi bibaye hari hashize iminsi ibiri, M23 ivuze ko itazakomeza kwihanganira ibikorwa by’urukozasoni bikorwa na FARDC, babigirira abakongomanib’abacuruzi bakoresha inzira ya SAKE-MWESO-NYANZARE-BUTEMBO: aho babacuza utwabo abandi bakabajyana, bakabarekura batanze inshungu y’amafaranga ahanitse.
Kuri ubu itambara irakomeje, kandi ikigaragara FARDC iri guhunga yerekeza i NYANZARE ahasanzwe hari ibiro bikuru byabo.