Umutwe wa M23 wongeye gusenya ibirindiro bya FARDC biri mu bice bya Mabenga na Mayi ya Moto, ahari ibifaru yakoreshaga irasa kuri uyu mutwe, bitumwa ubisenya, abasirikare ba Congo bakizwa n’amaguru, bituma M23 ifata ibindi bifaru byasizewe na FARDC mu gihe ibindi byatwikiwe mu mirwano.
Amakuru dukesha Goma 24 News yashyizwe hanze kuri iki Cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2022, avuga ko “Abarwanyi ba M23 bomaze gusenya ibirindiro by’abasirikare ba FARDC biri hagati ya Mabenga na Mayi Yamoto ku nzira ya Rwindi.”
Iki kinyamakuru kivuga ko M23 ikomeje gusenya ibirindiro bya FARDC yari yashinze igamije guhashya uyu mutwe ku buryo kugeza ubu “Ibindiro bitanu bimaze gusenywa uvuye Bunagana.”
FARDC ikomeje kurwana na M23, yisunze imitwe irimo uwa FDLR wasize ukoze amarorerwa mu Rwanda muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, baherutse kubura imirwano ngo igamije kwisubiza umujyi wa Bunagana.
Gusa muri ibi bitero byubuwe na FARDC ndetse n’imitwe wiyambaje, M23 yongeye kubereka ko atari agafu k’ivugarimwe kuko uyu mutwe ukomeje kwirukana aba basirikare ndetse ukigarurira ibice bimwe.
Uyu mutwe ukomeje kurwana ugana mu mujyi wa Goma aho abasirikare ba FARDC, bakizwa n’amaguru bakawuhigamira, bigatuma abarwanyi ba M23 bakomeza kujya imbere mu rugamba.
RWANDATRIBUNE.COM