Umutwe wa M23, wongeye guha isomo rya gisirikare imitwe y’Inyeshyamba za FDLR, Nyatura n’abitwa “Wazalendo” mu mirwano yari imaze iminsi ibiri ibahanganishije muri Gurupoma ya Tongo ho muri teritwari ya Rutshuru.
Cyprien Ngoragore Umuyobozi wa Sosiyete Sivile muri Gurupoma ya Tongo, yabwiye itangazamakuru ko iyi mirwano yatangiye ku isaha ya Sakumi n’imwe z’igitondo(5h00) cyo kuwa 2 Gicurasi 2023, ku misozi ya Rubweno na Kanyatsi mu birometero 7 uvuyeye Murambi ho muri gurupoma ya Tongo.
Yakomeje avuga ko iyo mirwano, yatumye Abaturage benshi bahunga berekeza mu gace ka Birambizo mu gihe abandi berekeje muri teritwari ya Masisi, kubera gutinya ko iyo mirwno yokomeza indi ntera .
Ati:”Nibyo imirwano yatangiye mu gitondo cyo kuwa 2 Gicurasi 2023, mu duce twa Rubweno na Kanyatsi. Ni M23 yarimo irwana n’imitwe y’inyeshyamba yishize hamwe ya Wazalendo, Nyatura na bamwe mu barwanyi b’Abanyarwanda bo mu mutwe wa FDLR. Hari abaturage benshi tutaramenya umubare bahungiye mu gace ka Birambizo abandi berekeza i Masisi”
Amakuru dukesha imboni yacu iherereye muri teritwari ya Rutshuru, avuga ko Inyeshyamba zishize hamwe zirimo FDLR, Nyatura na Wazalendo, aribo batangije iyi mirwano, ubwo bashakaga kwinjira muri Gurupoma ya Tongo agace kahoze ari indiri ya FDLR ,mbere y’uko zikirukanwamo na M23 guhera muri Gashyantare 2023, ubwo uyu mutwe warimo wigarurira ibice byinshi muri teritwari ya Rutshuru .
Aya makuru ,akomeza avuga ko izi nyeshyamba, zari zimaze iminsi zikubita agatoki ku kandi, ziyemeza ko zigomba kongera gusubirana ubugenzuzi bwa Tongo ku giciro icyaricyo cyose byazisaba.
Gusa, ngo Abarwanyi ba M23 baherere mu nkengero za Tongo, bari barekereje nyuma yo kumenya ayo makuru , bituma basakirana n’izi nyeshyamba ku misozi ya Rubweno na Kanyatsi ahabereye imirwano ikomeye .
Imboni yacu iherereye muri gurupoma ya Tongo, ivuga ko kuva ku munsi wejo tariki ya 3 Gicurasi 2023 nyuma y’imirwano ikomeye ,izi nyeshyamba zishize hamwe zaje gukizwa n’amaguru zerekeza muri teritwari ya Masisi ahari ibirindiro byazo bikuru, nyuma yo gusukwaho umuriro n’Abarwanyi ba M23.
Hari amakuru avuga ko izi nyeshyamba, zabashije gutwika inzu zigera ku icumi z’Abaturage ndetse zinagira abo bamwe zikomeretsa bikabije zibaziza gukorana na M23, gusa ngo nazo izigera ku munani zikaba zahasise ubuzima .
Kuva M23 yatangaza ko ihagaritse imirwano igatangira no kurekura utundi duce muri teritwari ya Masisi na Rutshuru, gurupoma ya Tongo ni kamwe mu duce twakunze kuberamo imirwano ya hato na hato hagati ya M23 n’imitwe yitwaje intwaro isanzwe ikorana n’Ingabo za Leta FARDC.
Umutwe wa M23, ushinja izi nyeshyamba kuwugabaho ibitero no gushaka gusubira mu duce uri kurekura muri teritwari ya Rushuru na Masisi ku gahato, ibintu Abayobozi bawo bavuga ko ari ubushotoranyi budashobora kwihanganirwa ndetse ko nibidahagara , M23 itazarebera ahubwo ko nayo izirwanaho kinyamwuga no kurinda Abaturage ,bugarijwe n’ubugizi bwa nabi bakorerwa n’iyo mitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe n’Ubutegetsi bwa DR Congo .
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Baravuga aho gusa. Mu gace ka Kirolirwe bakunda kwa simôni no kwa Munyaruguru n’imagera fdlr zirikuzana zirasa cyane ziri kumwe n’abagore n’abana bavuza akaruru bagasahura ibirayi ndetsee batwaye n’intama ‘ibindi byinshi. Rero tumerewe nabi niba abarundi ba Eac bananiwe m23 nigaruke irinde abaturage.