Umutwe w’inyeshyamba wa M23 umaze igihe uhanganye bikomeye na FARDC hamwe n’abambari bayo yongeye kubakoza isoni nyuma yo gutangaza ko bagiye guhashya uyu mutwe hanyuma bagakomereza mu Rwanda.
Uyu mutwe w’inyeshyamba wari wagabweho ibitero, mubirindiro byawo biri muri Teritwari ya Masisi byaje kurangira usubije inyuma abari bateye ndetse wigarurira n’izindi Teritwari 5 zagenzurwaga n’ihuriro ry’ingabo za Leta hamwe na SADC.
Ibi byabaye mu mirwano yabaye ku munsi w’ejo kuwa 01 Gashyantare, nyuma y’uko ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, bubinyujije kuri perezida w’inteko Nshinga Mategeko w’agateganyo, Christophe Mboso, muri iki cy’umweru turimo yari yasabye Abanye congo kw’itegurira gutera u Rwanda avuga ko rutera inkunga M23, icyakora Ibi si ubwa mbere babivuze nyamara u Rwanda rwabihakanye kuva cyera.
Icyakora aya magambo avugwa na DRC iyafatanije na Leta y’u Burundi banari kumwe muri uru rugamba, rwo kurwanya M23, bamwe bamaze kuyamenyera, ngo kuko asa na yayindi isake ihora isubiramo, umunsi kuwundi.
Iyi mirwano kandi yabereye mubice biherereye muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ikaba Ariyo yasize M23 y’igaruriye Localite 5 nini, zo muri teritware ya Masisi, harimo Localite ya Rushoga, Majagi, Rwiririza, Kazinga na Kabushumba.
Uko bwije n’uko bukeye iyi mirwano igenda ihindura isura k’uburyo bamwe badatinya kuvuga ko M23 bishobora no kurangira yigaruriye Kivu zombi.
Uwineza Adeline
Rwanda tribune.com