Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wongeye kugaragaza ko icyatumye bafata intwaro kigihari, kandi ko byose byakozwe na Leta ya Congo.
Ibi byagaragajwe n’umuhuzabikorwa wa M23, Benjamin Mbonimpa ubwo yongeraga kugaragaza ko Leta ya Congo Ariyo yatumye amahoro abura mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Byose yabigaragaje munyandiko yashyize hanze kuri uyu wa 02 Gashyantare 2024, ubwo yasubizaga abanyamakuru begamiye kuri Leta bakunze kwangisha M23 abaturage.
Mur’iyo nyandiko Benjamin Mbonimpa, yagize ati: “Twahisemo gucecekesha intwaro zimaze igihe zitera imibabaro kandi zigahoza abasivile mu byunamo.
Abakuwe mu byabo turabizeza ko bazongera bagasubira mubyabo. Iy’i niyo ntego yacyu.
Uyu mutwe w’inyeshyamba umaze igihe uhanganye bikomeye n’ingabo za Leta ya Congo, byagenze Aho yitabaza abacanshuro barimo; Ingabo za SADC , FDLR, Ingabo z’Abarundi, ndetse n’abazungu batandikanye barimo abo bivugwa ko bakomoka m’uburusiya.
Icyakora n’ubwo izi nyeshyamba bazihururije ntibizibuza gutsindwa kakahava ndetse kugeza ubu izi nyeshyamba zikaba zikomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo muri Kivu y’amajyaruguru.
Uwineza Adeline
Rwandatribune.com