Umutwe wa M23 ,wongeye kubura imirwano ubu ukaba uri kurwana urenga Teritwari ya Rutshuru werekeza mu yindi Teritwari ya Masisi.
Ibi bibaye mu gihe k’umugoroba wo kuwa 23 Ukuboza 2022, Umutwe wa M23 wemeye kuva mu gace ka Kibumba, mu rwego rwo kubahiriza imyanzuro yafashwe n’Abakuru b’ibihugu by’Akerere mu biganiro bya Luanda na Nairobi.
Ubwo umutwe wa M23 wafataga iki cyemezo ,benshi batekereje ko ushobora kuba ugiye gushyira intwaro hasi ukanava mu bindi bice wigaruriye, kubera igitututu warimo ushyirwaho n’imiryango mpuzamahanga n’ibihugu by’Uburengerezuba.
Siko byagenze ariko kuko nyuma y’iminsi mike M23 ivuye muri Kibumba , imirwano ikomeye yongeye kubura hagati y’uyu Mutwe na FARDC ifatanyije na FDLR n’Umutwe wa Mai Mai Nyatura.
Ejo kuwa 23 Ukuboza 2022, Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe icyemezo cyo kurwana werekeza mu gace ka Sake gaherereye muri Teritwari ya Msisisi ,bitewe n’uko FARDC ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura bakomeje kuyigabaho ibitero.
Umutwe wa M23 wagaragaje ko isasu ryongeye kuvuza ubuhuha mu mirwano iwuhanganishije na FARDC werekeza mu gace ka Sake.
Uyu mutwe wagize uti “Nyuma yuko habayeho ibitero bya FARDC-FDLR-NYATURA, M23 wafashe umwanzuro wo kwerecyeza muri Sake.”
Wakomeje uvuga ko wamaze gufata imisozi ya Karale,Karuli, na Kasimbi.
ati:”M23 yamaze gufata imisozi ya Karale, Karuli, Kisimba mu bilometero umunani uvuye Kirolirwe
M23 Kandi ,ikomeza ivuga ko nyuma yo gufata umwanzuro wo kuva muri Kibumba k’ubushake, byaje kugaragara ko Ubutegetsi bwa DRC n’igisirkare cyabwo FARDC nta gahunda yo guhagarika imirwano bafite ,ahubwo ko icyo bashize imbere ari intambara.
Umutwe wa M23 ,wemeza ko kugeza magingo aya imitwe nka FDLR na Mai Mai ,nayo nta gahunda ifite ndetse ko ititeguye gushyira intwaro hasi nk’uko ibisabwa n’imyanzuro ya Luanda, ahubwo ko yiyemeje gufatanya na FARDC mu k’urwanya M23.
Ikindi , Umutwe wa M23 wemeza ko iyi mitwe ifatanyije na FARDC n’abandi Banyekongo b’abahezanguni, bari guhohotera no kwica Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi m’Uburasirazuba bwa DRC by’umwihariko, no mu bindi bice bigize iki gihugu muri rusange.
M23 yemeza ko mu gihe ibi bibazo byose bitaracyemuka yahisemo gukomeza imirwano ,icyakora yongera ko yiteguye kugirana ibiganiro n’Ubutegetsi bwa DRC mu gihe bwabyemera, mu rwego rwo kuzanira amahoro igihugu.