Imirwano yongeye kubura uyu munsi kuwa 14 Ugushyingo 2023, hagati ya M23 na, FARDC, Wazalendo, FDLR, Wagner n’Imbonerakure z’u Burundi, yasize umutwe w’inyeshyamba wa M23 wongeye kwigarurira agace ka Kishishe ko muri Gurupoma ya Bambo, Cheferie ya Bwito, muri Teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni imirwano yongeye kubyukira mu bice bya Rutshuru, nyuma y’imirwano yabaye k’umunsi w’ejo hashize bikarangira ziriya nyeshyamba za M23 zirukanye FARDC n’abambari babo muri Centre ya Bambo aho byemejwe ko ingabo za Congo n’abafatanyabikorwa bazo bahunze amasigamana.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu mujyi wa Goma, itubwiye ko Inyeshyamba za M23 zamaze kwigarurira agace ka Kishishe, ko kandi kugeza ubu amasasu akivuga, ko n’abaturage bari guhunga.
Hari andi amkuru kandi avuga ko muri iki gitondo cyo kuwa kabiri, muri Teritwari ya Nyiragongo, indege y’intambara ya Sukhoi-25 ya FARDC yarashe ku birindiro bya M23, biri mu gace ka Burambo, muri gurupoma ya Kibumba.
Iyo ndege yarashe nyuma y’aho kuwa Mbere, kuva mu gitondo kugeza n’ijoro, imirwano yumvikanaga mu bice byinshi byo muri Rutshuru birimo Terero, Katolo, Musai na Chai, mu birometero nka bitanu gusa uvuye Kishishe.
Ni imirwano yari irimo imbunda nini n’intoya, aho uruhande rwa guverinoma ruvuga ko FARDC yabashije kubuza inyeshyamba za M23 kugera muri Kishishe, bikaba ngombwa ko ngo M23 yifashisha intwaro nini yazanwe mu modoka ya jeep ariko na yo ngo ikarokoka ha Mana ibisasu by’imbunda nini za FARDC.
Iyi jeep ngo byabaye ngombwa ko ijya gushaka indi nzira kugirango icike amabombe y’igisirikare cya leta ya Congo nk’uko bitangazwa n’abo k’uruhande rwa leta ya Congo.
Hagati aho, Sosiyete Virunga Energies yatangaje ko yabashije gusana umuyoboro ugemurira Umujyi wa Goma amashanyarazi wari wangijwe n’imirwano yabereye muri Nyiragongo, nyuma y’uko hari hashize hafi icyumweru umujyi wa Goma uri mu icuraburandi.
Umutwe w’inyeshyamba wa M23, ukomeje kugaragaza ubunararibonye k’urugamba, aho umunsi k’umunsi ugenda wigarurira utundi tuce twinshi two muri ataertwari zigiye zitandukanye
Uwineza Adeline
Rwandatribune.com