Imirwano ikomeye yaramukiye ku muryango hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya Congo, zifatanije n’abambari bazo, muri iyi mirwano inyeshyamba za M23 zahise zisubiza umusozi uriho Antene za Mushaki, umusozi mwiza ku ndwanyi, ndetse ushobora no kubafasha gufata byihuse umujyi wa Sake.
Uyu mutwe w’inyeshyamba wambariye urugamba ndetse bakanabitangaza bavuga ko ibice byose ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zari zirimo, bagomba kubisubirana kuko babibahaye ntawe ubashyizeho agahato.
Gufata antene za Mushaki bivuze ko byaborohereza kugera mu gace ka Sake gasanzwe kari mu birometero 5 uvuye kuri izi Antene winjira neza muri Sake.
Aka gace ka Mushaki kari kamaze igihe gafitwe n’ingabo z’u Burundi, hamwe na FARDC kugeza ubu kakaba kamaze kugera mu maboko y’izi nyeshyamba.
Ingabo z’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba zikomoka mu gihugu cy’u Burundi zo zikaba ziri kwitegura kwitahira iwabo, naho ingabo za Congo FARDC zo zikababakaba zatangiye guhunga urw’amaguru, kuko imirwano yari imeze nabi.
Umwe mu batangabuhamya babibonye yatangaje ko iyi mirwano itandukanye n’iyari imaze iminsi ibera muri ibi bice, ndetse akagaragaza ko bishobora kurangira FARDC yisanze ya yambuwe Sake n’ibindi bice byose.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com