Abarwanyi 2 ba FLN na Bane mu Mbonerakure bafashwe barimo kwiba zahabu mu kirombe kiri mu shyamba cyimeza rya Kibira ,riri muri Komini Mayayi mu Ntara ya Cibitoke mu majyaruguru y’u Burundi.
Ikinyamakuru SOS Media cyandikirwa i Burundi cyanditse ko aba barwanyi 2 ba FLN bafashwe bari hamwe n’abasore 4 bo mu Mbonerakure z’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi bacukura amabuye mu buryo butemewe.
Umuyobozi wa Komini Mabayi, yemeje aya makuru, avuga ko abagabo 2 bavuga Ikinyarwanda bafatiwe muri ibi bikorwa bemereye inzego z’umutekano ko basanzwe bafite ibirindiro mu shyamba rya Kibira.
Uyu muyobozi yavuze ko aba bafatiwe muri ibi bikorwa bahise bajyanwa gufungirwa muri gereza ya Mpimba iri mu mujyi wa Bujumbura.Abaturage baturiye aka gace, bemeza ko ubucukuzi butemewe bukorerwa mu shyamba rya Kibira risanzwe rifatwa nk’icyanya gikomye rikorwa n’Imbonerakure za CNDD -FDD ziba zatumwe n’abayobozi ba Polisi n’igisirikare ndetse n’ubuyobozi bw’Intara ya Cibitoke.
Ishyamba rya Kibira rihana imbibi n’u Rwanda kuri Pariki ya Nyungwe, aho abarwanyi ba FLN bahafite ibirindiro kuva mu myaka ya za 2018. Aha muri iri shyamba niho ibitero bya FLN byagiye bituruka biza mu Rwanda , bikagabwa mu bice bimwe na bimwe by’akarere ka Nyamagabe na Rusizi mu burengerazuba bw’u Rwanda .