Bamwe mubagize Ingabo z’u Rwanda zari muri Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado barangije ikivi cyabo kingana n’umwaka, basimbuwe na Bagenzi babo kuri uyu wa 4 Kanama.
Ni umuhango waranzwe n’ihererekanya bubasha ku mpande zombi, Umuhango wabereye muri Mocimboa da Praia witabirwa n’abasirikare n’abapolisi bakuru, abashinzwe ubutasi n’abandi bayobozi.
Jenerali Majoro E Nkubito wari usanzwe ayobora ingabo zasoje ik kiivi , yahererekanyije ububasha na mugenzi we Jenerali Majoro Alex Kagame.
Nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yabitangaje, Jenerali Majoro Alex Kagame akigera muri Mozambique yahawe ikaze na Jenerali Majoro Nkubito anamusobanurira ibikorwa by’inzego z’umutekano anasura uduce zikoreramo turimo Mocimboa Da Praia, Pundanhar, Afungi, Palma na Mbau.
Jenerali Majoro A Kagame yashimye ibikorwa abamubanjirije bagezeho mu mwaka bari bamaze mu nshingano zabo n’ubufatanye bwiza n’imikoranire y’ingabo za Mozambique n’iz’u Rwanda.
Abasirikare n’abapolisi boherejwe gusimbura abasanzwe muri Mozambique bahagurutse ku Kibuga Mpuzamanga cy’Indege cya Kigali, ku wa Mbere tariki 31 Nyakanga mu 2023.
Umuhango wo kubaherekeza witabiriwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Jenerali Majoro Vincent Nyakarundi wabibukije ko mu kazi kabo i Cabo Delgado bagomba kuzarangwa n’ubwitange, ikinyapupfura, umurava n’ubumuntu.
Ingabo z’u Rwanda kandi si aha gusa zagiye kugarura amahoro kuko no muri Centrafrica bariyo kandi imirimo yo kugarura amahoro ikaba igenda neza.