Nyuma yuko Maj Gen Eugene Nkubito azamuwe agahabwa iri peti rya Major General avuye ku rya Brigadier General, yahise yoherezwa kuyobora inzego z’umutekano ziri muri Mozambique mu butumwa bwo guhashya ibyihebe.
Ibi byemejwe n’Igirikare cy’u Rwanda, mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022, rigaragaza ko Maj Gen Eugene Nkubito wagizwe umuyobozi mushya w’inzego z’umutekano z’u Rwanda na Maj Gen Innocent Kabandana bakiriwe n’abayobozi banyuranye b’inzego z’umutekano muri Mozambique.
Iri tangazo ryavuze ko kuri uyu wa 23 Kanama, Maj Gen Eugene Nkubito na Maj Gen Innocent Kabandana bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique, Maj Gen Christovao Chume; mu gikorwa cyabereye i Maputo.
Aba basirikare bakuru banagiranye ibiganiro byagarutse ku bitero byo guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.
Igisirikare cy’u Rwanda kandi gitangaza ko Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique, Maj Gen Christovao Chume, yashimye inzego z’umutekano z’u Rwanda ku bw’ubufatanye zagiranye n’iza Mozambique mu guhashya ibyihebe muri iriya Ntara.
Maj Gen Eugene Nkubito na Maj Gen Innocent Kabandana, banahuye kandi bagirana ibiganiro n’abandi bayobozi bakuru mu nzego z’umutekano za Mozambique, barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Mozambique.
RWANDATRIBUNE.COM