Majoro Mudaheranwa Godfrey ukurikiranyweho (ashobora kujurira) kwica umwana w’umuhungu amuziza kumuteretera umukobwa, Urukiko rwa Gisirikare rumuhamije icyaha cyo kwica ku bushake, rumuhanisha gufungwa burundu no gutaga indishyi za miliyoni 18,8 Frw.
Urukiko rwa Gisirikare rwari rumaze igihe ruburanisha uyu musirikare ufite ipeti rya Majoro, rumuhanishije kandi kwamburwa impeta za gisirikare.
Muri Gashyantare uyu mwaka wa 2020, Urukiko rwa Gisirikare rwari rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo uyu musirikare kuko rwasangaga hari impamvu zikomeye zituma akekwa ko yakoze kiriya cyaha cyo kwica ku bushake.
Ubushinjacyaha bwamuregaga icyaha cyo kwica uriya musore w’imyaka 17 amuziza kumuteretera umukobwa ndetse no kuba yari atunze imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu buhamya bwatanzwe n’abashinjaga uyu musirikare , burimo n’ubw’abahungu babiri bari kumwe na nyakwigendera bavugaga ko yamurashe amasasu abiri, rimwe ryo mu mutwe n’irindi ryo mu bitugu.
Urukiko rwavuze ko ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya barimo n’abari bibereye ahakorewe kiriya cyaha, bugaragaza ko Majoro Mudaheranwa yakoze kiriya cyaha cyo kwica ku bushake.
Nyakwigendera Gashayija Sam wishwe arashwe na Majoro Mudaheranwa ngo yari yanamwitiranyije n’uriya musore wavugwagaho kumuterera umukobwa.
Yamurashe tariki 29 Mutarama uyu mwaka wa 2020, bikaba byarabereye mu Kagari Nyamirama mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo.