Umutwe wa M23 watangaje ko FARDC n’ikomeza kubashozaho intambara ibarasaho , bizatuma M23 yirwanaho ikaba yafata n’ibindi bice birimo n’imijyi ikomeye iherereye muri Teritwari ya Rutshuru.
Major Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare mu Kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com , yavuze ko bimaze kugaragara ko, FARDC itifuriza Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda n’abandi bose muri rusange amahoro, bitewe n’uko imaze iminsi irasa za Bombe mu bice M23 yamaze kwigarurira aho kugirango bifate ibirindiro byayo ahubwo bikibasira abaturage.
Yakomeje avuga ko umutwe wa M23 wagarukiye muri Bunagagana wanga gukomeza gushoza intambara mu bindi bice n’indi mijyi ikomeye muri teritwari ya Rutshuru bitewe n’uko wifuza amahoro ariko ko FADRC nikomeza kubagabaho ibyo bitero, M23 ishobora gufata umwanzuro wo kwigarurira ibindi bice biherereyemo FARDC igamije kwirwanaho.
Yagize ati:” FARDC imaze iminsi irasa mu bice tugenzura igamije gusenya ibirindiro byacu ,ariko byibasiye abaturage. Ntago intego yacu ari ugufata imijyi ariko nibakomeza kuturasaho tuzagerageza kwirinda no kurinda abaturage uko bikwiye , ndetse nibiba ngombwa dufata n’ibindi bice FARDC ikoresha iturasaho mu rwego rwo kurinda umutekano wacu n’abaturage batuye mu bice tugenzura.”
Maj Willy Ngoma yemeje ko n’ubwo M23 idashishikajwe no gufata ibindi bice bitandukanye ariko ko M23 ifite ubushobozi bwo ku bikora byihuse ngo kuko ifite igisirikare gikomeye kandi kizi icyo gukora.
HATEGEKIMANA Claude
RWANDATRIBUNE.COM