M23 ihakanye ibivugwa ko ariyo yarashe indege y’umuryango wabibumbye yari iri mu bikorwa byo kugenzura uko abaturage barimo kuva mu duce turimo kuberamo imirwano ihanganishije inyeshyamba za M23 na FARDC mu gace ka Chanzu.
Binyuze mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, M 23 ivuga ko atariyo yarashe indege y’ingabo z’umuryango wabibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika iharamira demokarasi ya Congo MONUSCO.
Iri tangazo riragira riti”Turavuguruza amakuru yatangajwe na FARDC , ntabwo M23 yarashe indege ya MONUSCO, FARDC ubwabo nibo bayirashe bagamije gushaka impamvu ifatika badusiga icyasha.”
M 23 yatanze ibimenyetso ivuga ko biri buyifashe gusobanurira abantu ko atariyo yarashe ibisasu byarashe indege y’umuryango w’Abibumbye. Mu itangazo M23 iragira iti:”Indege ya UN yagenzuraga agace ka Chanzu yarashe na FARDC ikoresheje ibisasu byo mu bwoko bwa Multiple Rocket Launchers byavaga mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo”
M 23 ikomeza itangazo ryayo ivuga ko ubu buryo burimo gukoreshwa na FARDC ari bumwe mu bushya irimo kugerageza nyuma yo kwitabaza ingabo z’amahanga ngo ziyifashe gushashya M23 nyamara bikabura icyo bitanga.
M 23 isoza itangazo ryayo isaba umuryango w’abibumbye gushyiraho itsinda rigamije gukora iperereza ku ihanurwa ry’iyi ndege, kugira ngo amakosa yose yakozwe na FARDC agaragare.
Umuvugizi wa guverinoma ya Kivu y’Amajyaruguru Gen de Brigade Ekenge Bofuma Efomi Sylvain yatangaije Election.net ko agace ka Chanzu indege ya MONUSCO yarasiwemo kari mutwo M23 ifitemo intwaro zikomeye.
Indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu yahanuriwe mu masaha ya Sa 11h00 mu gace ka Chanzu. Ubwo yari kumwe n’indi zirimo kugenzura umutekano w’impunzi zahungaga ziva mu duce turimo kuberamo imirwano berekeza mu gihugu cya Uganda baciye mu gace ka Bunagana.