Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya girikare ,yatangajeko Abahema n’Abatutsi bakomeje kwicwa mu Burasirazuba bwa DRC, asaba Guverinoma y’iki gihugu n’imiryango mpuzamahanga kugira icyo babikoraho amazi atararenga inkombe.
Kuri uyu wa 14 Mutrama 2023, Maj Willy Ngoma yabwiye Rwandatribune.com ko imitwe ya FDLR, Mai Mai Nyatura n’iyindi ,ikomeje kwibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi mu bice bya Masisi ,Rutshuru ahakigenzurwa na FARDC n’ahandi muri Kivu y’Amajyaruguru , mu gihe indi mitwe irimo PARECO na CODECO nayo yibasiye Abahema mu Ntara ya Ituri.
Yakomeje avuga ko yaba Guverinoma ya DRC n’imiryango mpuzamahanga, bakomeje guceceka no kurebera kandi iki nyamara ubu bwicanyi bukomeje gufata indi ntera.
Yagize ati:’’ FDLR n’imitwe ya Mai Mai nka APCLS Nyatura, CMC n’iyindi, ikomeje kwica Abatutsi muri Masisi , Rutshuru uduce tukigenzurwa na FARDC n’ahandi ,mu gihe imitwe nka CODECO, PARECO nayo iri kwica Abahema muri Ituri. Ese guverinoma ya DRC n’Imiryango mpuzamahanga ikomeje guceceka bibwira ko abo bantu ari inyamanswa zigomba kwicwa nta gikurikirana?”
Maj Willy Ngoma ,yongeyeho ko Guverinoma ya DRC n’Imiryango mpuzamahanga bagomba kumenya ko abantu bose ari kimwe kandi ko Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi n’Abahema ,bafite uburenganira bwo kubaho mu mahoro n’umutekano usesuye mu gihugu cyabo cya DRC .
Yasabye Guverinoma ya DRC n’imiryango mpuzamahanga, kugira icyo ikora ubwo bwicanyi bugahagarikwa amazi atararenga inkombe.
N’a Masisi Ko bashize se. Nahere hafi kuko aho begereye naho ntibasiba kwicwa. Ahubwo nibave mu magambo barokore abantu