Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare Maj Will goma, yagaragaje impamvu, Umutwe wa M23 umaze amezi arenga abiri warigaruriye Umujyi wa Bunagana, ariko ukaba utaragaba ibitero ku yindi Mijyi ibarizwa muri Teritwari ya Rutshuro harimo n’Umujyi wa Goma kugirango uyigarurire nk’uko yabigenje ifata Umujyi wa Bunagana.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune , kuri uyu wa 1 Nzeri 2022, Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare yasobanuye ko intego nyamukuru ya M23 atari ukwigarurira ibice bitandukanye bya DRCongo, ahubwo bashaka ko Leta ya DRCongo yakubahiriza amasezerano yagiranye nabo kuko bo badashaka Intambara ahubwo bifuza Amahoro .
Yagize ati:” Intego yacu ntago ari ukwigarurira ibice bitandukanye bya DRCongo ,kuko twifuza Amahoro . icyo twe twifuza n’uko Ubutegetsi bwa DRCongo bwakubahiriza amasezerano twagiranye ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye twongera kubura imirwano.”
Yangeyeho ko n’ubwo M23 idashishikajwe no gufata imijyi itandukanye, ifite ubushobozi bwo kubikora mu gihe bibaye ngombwa ndetse ko mu gihe icyaricyo cyose FADRC yabashozaho Intambara yeruye, kubw’umutekano wabo iyo Mijyi n’ibindi bice bitandukanye M23 yahita ibyigarurira byihuse.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com