Umutwe wa M23 , washyize hanze impamvu utararekura ibice byose wigaruriye muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi nk’uko ubisabwa n’imyanzuro y’Abakuru b’ibihugu, yafatiwe mu biganiro bya Luanda na Nairobi.
Ni nyuma yaho Lt Gen Constant Ndima Guverineri w’intara ya Kivu ‘Amajyaruguru akaba n’Umuyobozi mukuru w’Ibikorwa bya girikare muri iyi ntara ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuwa 22 Mata 2023 , avuze ko umutwe wa M23 utigeze usubira inyuma ngo uve mu duce uheruka gutangaza ko uri kurekura muri Masisi na Rutshuru.
.
Lt Gen Constant Ndima, yavuze ko M23 itegeze isubira inyuma ahubwo ko igifite ibirindiro bikomeye muri ibyo bice byose , yongeraho ko banenga cyane ingabo za EAC, kuko ntacyo ziri kubikoraho ndetse ko zikomeje kurebera kandi arizo zigomba gukurikiranira hafi n’iba M23 iri kubahiriza iyo ngingo.
Lt Gen Ndima, yakomeje avuga ko icyo M23 iri gukora, ari ukujijisha no kuyobya uburari , nyamara ngo uyu mutwe uracyafite ibirindiro bikomeye muri utwo duce twose .
Ati:” Ingabo z’Umuryango wa EAC zoherejwe mu duce M23 ivuga ko yarekuye, ariko dufite andi makuru kandi yizewe agaragaza ko uyu mutwe ugifite ibirindiro bikomeye muri teritwari ya Masisi na Rutshuru. Tubabajwe cyane no kubona imyanzuro ya Luanda na Nairobo itarimo kubahizwa na M23, kandi bikaba ingabo za EAC zirebera. Ntwabwo uyu mutwe wigeze usubira inyuma nk’uko ubivuga ahubwo uri gukaza ibirindiro byawo muri utwo duce mu rwego rwo kwitegura indi mirwano”
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com kuri uyu wa 24 Mata 2023, Maj Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare , yavuze ko Lt Gen Constant Ndima ameze nk’umusazi udasobanukiwe neza imikorere ya gisirikare.
Maj Willy Ngoma, avuga ko Abasirikare badasubira inyuma nk’impunzi ziri guhunga imirwano, uhubwo ko ari ikintu gikorwa buhoro buhora, intambwe ku yindi kandi kigenda gikomeza, hashingiwe ku mubare w’Abasirikare, imitereye y’uduce n’ibikoresho bya gisirikare.
Ati:” Biragarara ko Lt Gen Constant Ndima ameze nk’umusazi udasobanukiwe imikorere ya gisirikare. Ntabwo Abasirikare basubira inyuma nk’impunzi ziriguhunga intambara. Ni ibintu bikorwa buhoro buhoro intambwe ku kuyindi, hashingiwe ku mubare w’Abasirikare, imiterere y’uduce n’ibikoresho bya gisirikare mu ba mufite kandi cyane cyane ko mutasubira inyuma ngo mubisige.”
Maj Willy NGoma, yakomeje avuga ko n’ubwo Lt Gen Constant Ndima asa nutazi uko gusubira inyuma kwa M23 biri gukorwa, Ingabo z’Umuryango wa EAC ziri mu burasirazuba bwa DRC zibizi ndetse ko zibisobankukiwe neza, kuko umuryango wa EAC ariwo bagiranye aya masezerano.
Ati:” Nta masezerano yo gusubira inyuma twagiranye na Guverinoma ya DRC , twayagiranye n’Umuryango wa EAC , niyo mpamvu ingabo z’uyu Muryango ziri mu burasirazuba bwa DRC, zizi ndetse zisobanukiwe neza uko gusubira inyuma kwa M23 biri gukorwa.”
Umva uko Maj Will Ngoma abivuga hasi hano:
Gen Jeff Nyagah Umugaba mukuru w’Ingabo za EAC ziri mu burasirazuba bwa DRC ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru ejo kuwa 22 Mata 2023, yemeje ko M23 imaze kurekure uduce twisnhi muri teritwari ya Ruthsuru ,Masisi na Nyiragongo .
Gusa Gen Nyagah , yongeye ko adashigikiye ko Abarwanyi b’uyu mutwe bajya kuba mu gace ka SabyInyo nk’uko byifuzwa na Guverinoma ya DRC, kuko ako gace k’Ibirunga ari ahantu utakwifuriza uwari wese kuhaba .
Claude HATEGEKIMANA