Mu Kiganiro Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare yagiranye mu kanya na Rwandatribune, yasobanuye ko muri iyi minsi umutwe wa M23 uri kwakira abarwanyi benshi n’andi maboko y’Abanyekongo baza bawisunga.
Ubwo yabazwaga aho abo barwanyi bari guturuka ,Maj Willy Ngoma yasubije ko ari Abanyekongo b’impunzi baturutse hirya no hino kw’Isi, n’abandi bari imbere mu Gihugu nko muri Congo central ,Ex Province Bandundu,copo,Ituri, Baswele,Kindu, Kivu y’Amajyepfo, Kivu y’Amajyaruguru ariko yongeraho ko intara ya Katanga ariyo ivamo benshi.
Yagize ati:” Ubu kw’Isi yose n’imbere mu Gihugu, abanyekongo benshi barimo kwisunga M23. Hari abari guturuka imbere mu Gihugu nko muri Congo Central, Ex- Province Bandundu, Copo, Ituri,Baswele, Kindu, Kivu y’Amajyepfo , Kivu y’Amajyaruguru byumwihariko benshi baraturuka mu Ntara ya Katanga.”
Yarangije avuga ko atari abarwanyi gusa M23 iri kwakira, ahubwo ko hari n’abandi Banyekongo benshi bari kuyisunga bayiha inkunga y’ibitekerezo n’amafaranga ngo Bitewe n’uko benshi bamaze gusobanukirwa n’icyo M23 irwanira.
Twibutse ko mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2022, ibinyamakuru byo muri DR Congo bibogamiye kuri Leta , byari byagaragaje impungenge z’uko muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi ,hari urubyiruko rwarimo ruta amashuri rukisunga M23 ndetse ko hari bamwe muri urwo rubyiruko, baje kugaragara mu mujyi wa Bunagana bambaye impuzankano y’igisirikare cya M23.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com