Abanyarwanda babaga mu buhungiro muri Malawi bagera kuri 44 bagiye gutaha mu Rwanda nk’uko byatangajwe na Guverinoma ya Malawi.
Nyuma y’uko Minisitiri ushinzwe Umutekano w’imbere mu gihugu, Ken Zikhale afatanije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, bemeje ko izi mpunzi zigiye gutahukanwa mu Rwanda kuko umutekano wamaze kuboneka mu gihugu cyabo.
Minisitiri Ken Zikhale, yatangaje ko “izo mpunzi zifuza gutaha mu Rwanda ku bushake kuko nta ntambara igihari”.
HCR ni yo izafasha mu bikorwa byo kuzicyura aho biteganijwe ko bigomba gutangira kuri uyu wa 14 Kamena.
Yakomeje avuga ko impunzi zikomoka mu Burundi zo ziri kuvugana n’igihugu zikomokamo kugira ngo zibe zabasha gutaha.
Inyandiko z’inzira zamaze gutegurwa ku mpunzi zifuza gutaha.
Ukuriye Ishami rya Loni muri Afurika y’Amajyepfo, Valentine Tapsoba, yatangaje ko izi mpunzi zari zifite amahitamo atatu, aho aya mbere yari ayo gucyurwa mu bihugu zikomokamo, gufashwa gutuzwa aho bari cyangwa se koherezwa mu kindi gihugu, ariko ubu ikigiye gukorwa ari ugucyurwa.
Sitati y’ubuhunzi ku banyarwanda bahunze kuva mu mwaka wa 1959 kugeza 1998 yarangiye ku itariki ya 31 Ukuboza 2017.
Leta y’u Rwanda yakoze ubukangurambaga hirya no hino mu bihugu byahungiyemo Abanyarwanda, ibasaba gutaha kuko mu Rwanda ari amahoro cyangwa bagashaka ibyangombwa bibemerera kuba mu bihugu bahungiyemo mu gihe baba bashaka kuhaguma.
Ku wa 11 Kamena 2023, Malawi yohereje mu Rwanda Niyongira Théoneste uzwi nka Kanyoni kugira ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akekwaho
Iki kibaye kimwe mu bihugu byo muri Afurika byagiye bicyura impunzi zo mu Rwanda nyuma yo kubona ko umutekano wagarutse.