Umutwe w’intagondwa ukorana na al Qaeda, watangaje ko wishe abacancuro b’Abarusiya 50 n’abasilikare ba Mali 10, mu gitero bagabye mu ntara ya Kidal mu majyaruguru ya Mali hafi y’umupaka w’Alijeriya.
Icyo gitero cyabaye ku munsi umwe inyeshyamba z’aba-Tuareg zizwi kw’izina CSP-PSD, zivuze ko zahitanye kandi zikomeretsa abasirikare benshi ba Mali n’abacancuro ba Wagner mu mirwano hafi y’umujyi wa Tinzaouaten.
Umubare w’abapfuye uragaragaza ikibazo gikomeye, bisa n’ibiganisha ku gutsindwa cyane kw’umutwe w’abacancuro b’abarusiya, Wagner, kuva winjiye mu ntambara imaze imyaka ibiri, ufasha abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Mali, kurwanya imitwe ya kiyisilamu mu karere ka Sahel kuva mu 2012.
Mw’itangazo mu buryo budasanzwe Wagner, yemeye ko yatakaje abasikare benshi, harimo n’uwari umuyobozi wabo Sergei Shevchenko.
Mu Burusiya, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambuga bandika ibijyanye n’igisirikare, batangaje ko hapfuye abasirikare 20 b’umutwe wa Wagner.
Ingabo za Mali n’iza Wagner zagabweho igitero mu buryo butunguranye, nyuma yo kuva mu mujyi wa Tinzaouaten, bari bagerageje kwigarurira bawambura abifuza kwikura kuri Mali bayobowe n’aba-Tuareg. Mali ivuga ko aba-Tuareg bafatanije n’imitwe y’abajihadiste.
Mali, igihugu ingabo zafashemo ubutegetsi muri kudeta mu 2020 no muri 2021, yavuze ko ingabo z’Uburusiya zihari, atari abacancuro ba Wagner, ahubwo ko zifasha guha imyitozo ingabo z’igihugu n’ibikoresha byaturutse mu Burusiya.
Rwandatribune.com
Kwirukana abafaransa ukiringira abarusiya ninko kwiringira umutaka urimo imyenge.