Nyuma y’imyaka hafi 10 ingabo z’ubufaransa hamwe n’ibihugu bifatanije by’iBurayi byari bishinzwe kugarura amahoro muri Mali no kurwanya iterabwoba ,bemeje ko bagiye kuvana ingabo zabo muri iki gihugu.
Nk’uko bwatangajwe na prezida Emmanuel Macron izo ngabo zari zimaze iyo myaka ziri mu rugamba rwo kurwanya intagondwa z’aba Islam muri icyo gihugu kuva mu 2013.
Prezida Macron yavuze ko ingingo yo kuvana izi ngabo muri iki gihugu yatewe n’ubwumvikane buke hagati y’izingabo n’agatsiko k’abasirikari kafashe ubutegetsi muri Mali byongeye kandi akagatsiko kakaba kadashaka kumvikana n’ubufaransa.yakomeje avuga ko izo ngabo zizahita zoherezwa mubindi bihugu by’ako karere ka Sahel.
Mu kiganiro n’abamenyeshamakuru i Paris ku wa kane, prezida Macron yaravuze ati:”Ntidushobora gukomeza turi mu bikorwa bya gisirikare dukorana n’abantu bihariye ubutegetsi, bafite imigambi yihishishe twebwe tutemera. i
Yaboneyeho no guhakana ibivugwa ko kuva muri Mali ari ukwemera ko bananiwe ahita aboneraho no kwemeza ko ingabo z’ubufaransa zizakomeza kurwanya ibikorwa by’intagondwa z’aba Islam muri ako karere.
Yaboneyeho no kumenyesha ko igihugu cya Niger cyamaze kwemera kwakira zimwe muri izo ngabo zizaba zavanywe muri Mali.yakomeje avuga ko ubufaransa bwagize uruhare muguhuriza hamwe ingufu muri ikigikorwa cyo gufasha Sahel.
Iki gikorwa cyo kuvanayo izi ngabo, biteganijwe ko bizamara igihe kiri hagati y’amezi ane n’amezi atandatu, cyatangajwe nyuma y’inama y’abategetsi b’i Burayi n’ Afrika ku biro by’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa, Champs Élysée, ku wa gatatu mu’ijoro.
Mw’itangazo ryasohotse kuri uyu wa kane mu gitondo, ibihugu bifite uruhare mumuryango mu muryango w’ubutabazi ubufaransa buhagarariye bemeje ko bumvikanye ko kugeza mu kwezi kwa gatandatu hazaba hashyizweho imigambi yo gukomeza gufasha muri aka karere cyane cyane muri Niger no mubihugu bikora kukigobe cya Guinee
Hafi ingabo 5.000 z’abafaransa ziri mu butumwa bwo kurwanya intangondwa z’aba Islam muri Sahel mu gikorwa kizwi nka Barkhane, izigera kuri 2.400 zikaba ziri mu nkambi 3 mu burasizuba bwa Mali.
Ariko imigenderanire y’Ubufaransa na Mali, kimwe mu bihugu bikennye cyane ku’isi, yarahungabanye cyane muri iyi minsi kuva igisirikare gifashe igihugu mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye mu kwezi kwa munani mu 2020.
Ibintu byabaye bibi cyane mu kwezi gushize igihe abo basirikari bisubiragaho k’ubwumvikane bagize bwo gutegura amatora mu kwezi kwa 2 hanyuma bakemeza ko bazaguma k’ubutegetsi kugeza muri 2025 ,nyuma y’ibi bagahita birukana uwari uhagarariye ubufaransa.
Mu kwezi kwa 12, ibihugu birenga 10 byo mu Burengerazuba byamaganye ukuza kw’abancanshuro babarusiya Wagner muri Mali.
Iri tsinda rimaze kugira uruhare mu ntambara zitari nke zikomeye mu bihugu nka Syria, Mozambique, Sudan na Centrafrique. Amaperereza ya BBC dukesha iyi nkuru yerekanye ko uwo mutwe ufite aho uhuriye n’ibyaha byo mu ntambara muri Libya.
Perezida Macron we yavuze ko iritsinda rije guharanira inyungu za bo n’iz’abari kubutegetsi gusa.
Gusa ibi byateye impungenge abaturage bose dore ko bamwe bemeza ko ingaruka ziribukwirakwire mubihugu bituranye na Mali,bati”aka karere ka Sahehel kuzuyemo intagondwa nkinshi,bizasaba izindi mbaraga buri gihugu kikabarizwamo.
Umukuru wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara yatangaje ko uyu mwanzuro uzasiga icyuho gikomeye kizasaba ubwitange bukomeye ibihugu byo mu karere.
Naho Perezida Ouattara ati: “Bizodusaba kongera ingabo kandi turusheho gucunga umutekano w’imipaka y’ibihugu byacu.”gusa umukuru w’igihugu cya Senegal ,Macky Sall avuga ko yamenye kohari icyatumye Ubufaransa bufata gahunda yo kuvana ingabo zabo muri Mali,gusa yijeje abatuye muri akakarere ko urugamba rwo kurwanya intagondwa za Islam muri Sahel ruzakomeza.
Hagati aho umukuru wa Ghana Nana Akufo-Addo we yavuze ko byari ngombwa ko ingabo za ONU ziguma muri Mali n’ubwo Ubufaransa buvuyeyo.
Gusa Umuvugizi wa ONU we yavuze ko uko bigenda kwose hazabaho ingaruka ku bikorwa bikorerwa muri Mali,nko kwigisha abasirikari bikorwa n’intumwa z’iburayi.
UMUHOZA Yves