Mu Cyumweru gishize havuzwe cyane inkuru y’ umugabo wagerageje gutera icyuma umukuru w’ igihugu wa Mali Col Assimi Goïta, ko yapfiriye mu bitaro arinzwe , nk’ uko leta y’ icyo gihugu ibuvuga.
Uwo mugabo utarigeze , utangazwa amazina ye , yafunzwe nyuma y’ uko byavugwaga ko umugambi we wapfubye wo kugerageza gutera icyuma perezida w’ iki gihugu.
Ibi byabaye ubwo uyu mukuru w’ igihugu yari mu masengesho mu musigiti mukuru wa Bamako ku munsi wa Al Adha.
Itangazo rya leta ya Mali ryavuze ko ubuzima bw’ uwo mugabo bwarushijeho kumera nabi aho yari afungiye , aza kujyanwa ku bitaro , ari ho haje gushiriramo umwuka.
Amakuru avuga ko icyateye urupfu rw’ uyu mugabo kirimo gukorwaho iperereza nk’ uko BBC dukesha aya makuru yabitangaje.