Guhera mugitondo cyo kuri uyu wa mbere Tariki ya 7 Gashyantare 2022, abasirikare ba FARDC bakorera mu mu ntara ya Maniema bakoze igisa n’imyigaragambyo igamije kwaka abaturage ibisa n’imisoro bavuga ko mu bigo babamo badaheruka kurya.
Umwe mu baturage baganiriye na Radio Okapi dukesha iyi nkuru bavuga ko mu bice bitandukanye by’imijyi ya Kindu na Kibombo nta muturage uri kwmererwa gutambuka izo bariyeri atishyuye amafaranga aba basirikare bise “Ration”.Yagize ati” Bariyeri ziragaragara hose, mu gitondo nanyuze mu muhanda Kindu- Kibombo hari bariyeri, barimo kwaka amafaranga yo kugura ibyo kurya bita “Ration”. Ntushobora kwambuka umuhanda utaratanga ayo mafaranga.
Aba baturage bakimara kubona birimo kuba ngo bitabaje umuyobozi w’intara wahise ategeka abo basirikare ko bavana izo bariyeri mu muhanda nyamara bibura icyo bitanga kuko ngo aba basirikare bakomeje ibikorwa byabo byo gukusanya ayo mafaranga.
Nyuma yo gusuzugurwa kwa Guverineri, bivugwa ko yitabaje umuyobozi mukuru w’ingabo za FARDC muri Maniema amusaba kubwira abasirikare be bakava mu muhanda.
Itegeko ryo kuvana Bariyeri mu mihanda ryatanzwe na Guverineri w’intara ya Maniema ryatanzwe guhera kuwa 21 Mutarama 2022 , aho mu bice bitandukanye nka Kindu-Dingi, Kindu-Kasongo, Muyengo-Punia-Lubutu na Kindu-Kibombo aho avuga ko ibi bikorwa ingabo ziri gukora birimo gutesha agaciro no gusebya Igisirikare muri rusange.