Abanye congo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, bakomeje nkwicwa urwagashyinyaguro mu ntara ya Maniema .
Kuri uyu wa 26 Werurwe 2026 mu ntara ya Mainema teritwari ya Kabambale Segiteri ya Salamabila , Abanye congo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’ Abatutsi babyutse bibasirwa n’insoresore zo muri ako agace, zivuga ko nta tandukaniro riri hagati yabo n’abagize umutwe M23 uri kurwanira muri Kivu ‘Amajyaruguru ndetse ko atari Abanye congo ahubwo ko ari Abanyarwanda bagomba gusubira iwabo.
Guhera mu gitondo cyo kuri uki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, hacicikanye amashusho ateye agahinda agaragaza abagabo babiri bo mu bwoko b’Abatutsi, umwe yatemwe ijoshi yapfuye mu gihe undi bari bamushize mu ipine riri kwaka umuriro arimo ashya yumva abandi bamuhagaze hejuru bari kumushinyagurira.
Ni ubwicanyi bwatangiye kwibasira Abanye congo bavuga Ikinyarwanda mu ntara ya Maniema mu gihe ubu bugizi bwa nabi ,bwari bumaze igihe bumenyerewe muri Kivu y’amajyaruguru n’iyamajyepfo.
Kwibasira Abanye congo bo mu bwoko bw’Abatutsi mu ntara ya Maniema , bije bikurikira imyigaragambyo yari igamije kubamagana yabaye kuwa 22 Werurwe 2023 , ikaba yari yateguwe n’Abayobozi b’iyo ntara muri teritwari ya Kabambale, segiteri ya Saramabila.
Mu mvugo z’uzuye urwango , abigagarambya barimo bavuga ko abo mu bwoko bw’Abatutsi batuye mu ntara ya Maniema ,batagomba kurenza amasaha 24 bakiri muri ako gace babasaba gusubira iwabo mu Rwanda, banongeraho ko nibarenza icyo gihe bahawe amaraso yabo aribo agomba kubazwa .
Ni icyemezo cyafashwe n’andi moko y’Abanye congo atuye muri ako gace ,ariko kikaba cyarahawe umugisha n’Abayobozi b’iyo ntara hamwe n’inzego z’umutekano zirimo FARDC na Polisi y’igihugu, dore ko bamwe mu bagize izo nzego bari bitabiriye iyo myigaragambyo.
Nyuma y’iminsi igera kuri 4 gusa iyo myigaragambyo ibaye, insoresore zo muri segiteri ya Salamabila zatangiye kwibasira umuntu wese uvuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse n’imitungo yabo ikaba yatangiye gusahurwa.
Ivangura n’ihohoterwa rikorerwa Abanye congo bo mu bwoko bw’Abatusti muri DRC rikomeje gufata indi ntera, mu gihe ababikurikiranira hafi bameza ko muri iki gihugu, hashobora kuba hari gutegurwa Jenoside ishobora kwibasira Abanye congo bo mubwoko bw’Abatutsi nk’iyabaye mu Rwanda 1994.
Umva hasi aho uko barimo gushyinyagurira umurambo: