Hashize igihe kinini hari abanyarwanda bagenda bahohoterwa basanzwe mu gihugu cya Uganda ndetse n’ababa bagiye gupagasa muri icyo gihugu . Kuri uyu wa gatatu , tariki ya 11/12/2019 , abanyarwanda 2 bahohotewe n’ingabo za Uganda ubwo batahaga mu Rwanda.
Sebudidimba John w’imyaka 60 n’ uwitwa Maniragaba Emmanuel w’imyaka 31 uvuka mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze mu gihe Sebudidimba we akomoka mu Rwanda ariko ubu akaba atuye muri Uganda.
Bavugana na Rwandatribune.com basobanuye uburyo binjiye muri Uganda , icyo bagiye gukorayo ndetse n’impamvu bazaga mu Rwanda ubwo bahuraga n’ingabo za Uganda zikabahohotera bikomeye , ubu bakaba bari gukurikiranwa n’abaganga mu kigo nderabuzima cya Cyanika mu karere ka Burera.
Umusaza Sebudidimba John aganira na Rwandatribune.com avugako yagiye mu gihugu cya Uganda kera asiga abavandimwe mu Rwanda ariko ngo yarasanzwe aza kubasura nabo bakamusura.
Aragira ati « Ubu mfite imyaka 60 ariko nagiye mu gihugu cya Uganda kera mfite nk’imyaka 30 , nshakirayo umugore ariko hari abavandimwe banjye nasize mu Rwanda ariko tukajya dusurana uko bibaye ngombwa. »
Akomeza agira ati « Bazaga kunsura muri Uganda ndetse n’umuryango wanjye ukaza kubasura nta kibazo ariko impamvu nahohotewe bene aka kageni sinyizi ».
Mugenzi we Maniragaba Emmanuel avugako yavukiye mu Rwanda amaze kubyiruka ngo mu kwezi kwa Mutarama 2017 ajya gushaka imibereho mu gihugu cya Uganda kandi ngo ntiyarahazi. Avugako yagiye ahabaririza kurinda agezeyo nta kibazo.
Nkuko abivuga ngo akigera Uganda yabonye imirimo akorera amashiringi agaruka mu Rwanda ahamara igihe gito nyuma yongera gusubirayo ari mu kwezi kwa mbere 2018. Ngo yamaze icyumweru kimwe gusa baramufata baramufunga.
Aragira ati « Bamfashe ku itariki 4 za Mutarama 2018 bansharira umwaka ( bankatira umwaka ) m fungiye mu Disitirigiti(District) ya Wibanda ariko namaze amezi icyenda baradufungura baduha uburyo bwo kutugeza i Kisoro ».
Bakimara kugera Kisoro , uyu Maniragaba Emmanuel yashatse akandi kazi kubera ngo ubukene yarakuye mu buroko.
Aragira ati « Naravuze nti ese ndajya mu Rwanda nt shiringi mfite ndabigenza gute ? Nibwo nigiriye inama yo gushaka akazi muri Restaurant ndakabona ndakora mbonye udushiringo nongera nsubira mu Rwanda, iyi yari inshuro ya gatatu nari nasubiyeyo nkaba nahohotewe ngaruka mu Rwanda ».
Maniragaba yakomeje avuga ko mu gutaha kwe mu Rwanda ngo yahuye n’abasirikare b’abaganda barabahagarika barabakubita bakizwa n’amaguru barabacika.
Aragira ati « Ntaha nahuye n’abasirikare ba Uganda , nsanga bari gukubita uriya musaza Sebudidimba John kubera nari nanyoye , sinasobanukiwe ko ari abasirikare mbabwiye ko ndi umunyarwanda batangiye kunkubita , mbakizwa n’amaguru kuko nahise nirukanka ariko amafaranga nari mfite ibihumbi bitanu bayatwaye , gusa mfashe umwanzuro ko ntazongera gusubira mu gihugu cya Uganda ndetse ngahamagarira n’urundi rubyiruko kutajya mu gihugu cya Uganda kuko nta cyiza cyaho nahabonye ».
Maniragaba Emmanuel avugako igihe baba bafunzwe bakoreshwa imirimo y’amaboko irimo guhinga no gukubitwa ndetse no kurya ngo barya bari gukubitwa kugeza umuntu arangije igifungo yakatiwe.
IRASUBIZA Janvier.